Ibi bitaramo bishyize imbere intego zo kuzamura abanyempano bakiri bato bifuza kwagura impano yabo y’urwenya bakimenyereza kurukora no mu rurimi rw’icyongereza.
Babu yabwiye IGIHE ko yagize iki gitekerezo nyuma yo kuganira n’umwe mu banyarwenya bo muri Kenya amubaza niba yabona abanyarwenya bakiri bato bo mu Rwanda yajya yifashisha mu bitaramo bye i Nairobi.
Ibi byatumye Babu abona ko mu Rwanda nta kiragano gishya gihari cy’abanyarwenya babasha gutera urwenya mu cyongereza nyuma ye, Arthur Nkusi, Hervé Kimenyi, Michael Sengazi na Japhet Mazimpaka .
Ati “Hari umunyarwenya wo muri Kenya yitwa Eric ategura ibitaramo bya Punchline Comedy Club twaraganireye ambaza niba hari abanyarwenya bakoresha icyongereza najya mwoherereza nawe akagira abo anyohereza.”
“Nararebye ndikanga nasanze nta bashya bahari kandi hari abanyarwenya bifuza kwagura impano yabo bagatera urwenya mu cyongereza kuburyo byaborohera guserukira igihugu naratekereje nsanga nta bundi buryo twababona uretse muri iyi gahunda twatangije.”
Iki gikorwa cya Kigali Comedy Club kizajya kiba buri wa kane w’icyumweru mu nyubako ya Ishusho hafi ya Sainte Famille, kwinjira ni ibihumbi 10Frw.
Kuri uyu wa 22 Kanama 2024 hazakora abanyarwenya barimo Babu Joe, Zinzi, Joeph, Prince, George na Herve Kimenyi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!