Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa 15 Ukuboza 2017, hagamijwe gususurutsa abanyeshuri bo muri iyo kaminuza ndetse no kubafasha kwinjira mu mpera z’icyumweru neza.
Muri icyo gitaramo abanyeshuri babyinanye na King James, bamufasha no kuririmba indirimbo ze zikunzwe zirimo ‘Ganyobwe, Ndagutegereje, Umuriro watse, Hari ukuntu n’izindi.
Umukozi uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi bya Airtel mu Ntara y’Amajyepfo n’Uburengerazuba, Jeff Madali, yavuze ko basanzwe ari abafatanyabikorwa ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, bityo biyemeje kujya bayifasha gususurutsa abanyeshuri buri kwezi.
Ati “Iki ni igitaramo dushaka kugira ngarukakwezi, igitaramo cyo gususurutsa abanyeshuri bakagira umunsi umwe mu kwezi bakishima, bagataramana n’abahanzi batandukanye bigatuma batangira ikindi cyumweru bameze neza mu mitwe yabo, ni igitaramo kizajya kiba buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi”.
Muri iki gitaramo abanyeshuri basobanuriwe ibyiza byo gukoresha umurongo wa Airtel ndetse bahabwa n’amahirwe yo gutombora ‘Unites’ zo guhamagaza, kohereza ubutumwa no gukoresha internet.
Madali yabwiye abanyeshuri ko bashyiriweho gahunda yiswe ‘Bomba ntoya’ aho uyikoresha abona MB 20 za internet ku munsi, SMS 200, no guhamagara umunsi wose ku buntu, yahamagara indi mirongo ukishyura amafaranga 20 ku munota.
Yakomeje avuga ko ‘Bomba ntoya’ ishobora no gutangwa mu cyumweru aho uyiguze ahabwa MB 200 za buri munsi mu gihe cy’icyumweru.
Yasobanuye kandi ko nubwo yitiriwe abanyeshuri, buri wese ashobora kuyigura akayikoresha nta kibazo.
Bamwe mu banyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye babwiye IGIHE ko bishimiye uburyo Airtel yabazirikanye ikabashyiriraho igitaramo ngarukakwezi, bavuga ko kizajya kibafasha kuruhuka mu mutwe no kwiga neza.
Peter Nsomyangezi ati “Ibitaramo turabikeneye cyane, turashimira Airtel yatuzirikanye ituzanira umuhanzi ukomeye nka King James, kandi batwemereye ko buri kwezi bazajya batuzanira abahanzi bakomeye tukishimana, bizadufasha kuruhuka mu mutwe, noneho nidusoza cyumweru twinjire mu masomo tumeze neza.”
King James yashimye ko igitaramo yakoze cyagenze neza, ashimira na Airtel yatekereje igikorwa cyo kujya isusurutsa abanyeshuri. Yashimye uburyo abanyeshuri bamwakiriye bakaririmbana na we ndetse bamufasha no kubyina.



















TANGA IGITEKEREZO