Ni ihangana rikomeye ryabaye mu myaka ya 2011-2013, kugeza ubwo Urban Boys ikoreye Dream Boys na Muyoboke Alex wabafashaga indirimbo yitwa ‘Ishyamba’.
Humble Jizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys, avuga ko mu myaka yabo nta wakwibagirwa uguhangana kwabo na Dream Boys, ati “Wasangaga bimeze nka APR FC na Rayon Sports.”
Icyakora nubwo yemera ko babaga bahanganye, Humble Jizzo ahamya ko byanabafashije kuko byatumaga bose bakora cyane bikarangira bagumye ku gasongero k’ibyamamare mu muziki.
Akomoza ku hakomotse iri hangana, Humble Jizzo yagize ati “Twari tumeze neza icyo gihe duharawe, tugiye kumva twumva abasore baje bigize ba magorwa. Twumvaga ari ibintu biri buhite birangira ariko tubona ahubwo barushijeho kwamamara.”
Humble Jizzo ahamya ko Muyoboke Alex icyo yari ukuboko kw’iburyo muri Dream Boys cyane ko ari nawe warebereraga inyungu zabo, ibyatumye babakorera indirimbo ‘Ishyamba’.
Ati “Muri iriya myaka Dream Boys yari ifitwe na Muyoboke Alex, nubwo yari inshuti yanjye ariko barakoze baratubangamira ku rwego rw’uko dutangira kubafata nk’ikibazo, icyo gihe nibwo twabakoreye indirimbo ‘Ishyamba’.”
Humble Jizzo avuga ko uko imyaka yagiye igenda, Dream Boys na Urban Boys batari basanzwe ari inshuti bagiye bahurira mu bitaramo, Safi Madiba atangira kugirana ubucuti na Platini, bituma n’abandi baboneraho gutangira kujya bavugana.
Ati “Ubundi kera byabaga bigoye ko badutumira cyangwa twe tukabatumira, uko imyaka yashize tugenda duhurira mu bitaramo byarangiye tuvugana. Ndibuka ko Safi Madiba ari we watangiye aba inshuti na Platini birangira dutangiye kujya tuganira.”
Ubwo Platini yateguraga igitaramo cye ‘Baba Experience’ yasabye abagize itsinda rya Urban Boys kuza kumushyigikira nk’abantu babanye igihe kinini nubwo babaga bahanganye.
Humble Jizzo yashimiye Platini wahisemo kubatumira muri iki gitaramo cyane ko ari abantu babanye mu bihe bitari byoroshye.
Byitezwe ko iki gitaramo cyatumiwemo Urban Boys kizanitabirwa n’abandi bahanzi barimo Riderman, Nel Ngabo, Big Fizzo, Eddy Kenzo n’abandi benshi Platini ari kugenda atangaza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!