00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Humble Jizzo yafashije murumuna we Famous Sogokuru mu ndirimbo bise “Kuno”

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 June 2020 saa 07:46
Yasuwe :

Kuva mu 2016 ubwo Famous Sogokuru, murumuna wa Humble Jizzo yinjiraga mu muziki kuva yatangira kuririmba yagiye afashwa bya hafi na mukuru we wari warabaye icyamamare mu itsinda rya Urban Boys.

Famous ni umuvandimwe wa Humble G ubarizwa mu Itsinda rya Urban Boys, ni umwe mu bana batandatu bavukana.

Kuva yakwiyegurira umuziki mu 2016, uyu muhanzi yakoranye na mukuru we indirimbo nshya bise “Kuno”.

Humble Jizzo mu kiganiro na IGIHE yavuze ko bakoranye iyi ndirimbo mu rwego rwo gutizanya imbaraga.

Yagize ati ”Niyo yaba atari murumuna wanjye abaye ari n’undi muhanzi ufite impano rwose njye agakenera ubufasha nabumuha. Byibaze rero niba ari umuvandimwe icyo bisobanuye.”

Uyu mugabo ubarizwa muri Urban Boys yavuze ko impamvu ubu aribwo yahisemo gufasha murumuna we ngo ni igihe cyari kigeze.

Yakomeje agira ati “Mbere yakoraga umuziki ariko ubona atarawinjiramo neza, hagora gutangira namwijeje ko nabijyamo wese nzamushyigikira kandi nibaza ko ubu yaje aje.”

Humble Jizzo yemeza ko murumuna we afite impano ku buryo buri wese wakumva indirimbo ze atashidikanya ku bushobozi bwe mu muziki.

Tumukunde Emmanuel ukoresha izina rya Famous yatangiye umuziki mu 2016 ubwo yari mu mashuri yisumbuye. Yasohoye indirimbo yise “Feel my pain” icyakora ntiyamenyekana kuko yabifatanyaga n’ishuri. Iki gihe Humble Jizzo yakoreshereje murumuna we iyi ndirimbo anayiririmbamo nk’igihembo cy’uko yari yitwaye neza mu ishuri.

Nyuma Famous yagiye agerageza gushaka guhuza umuziki n’amasomo bikamugora, icyakora ubu uyu musore yiteguye neza kwinjira mu muziki byeruye cyane ko ibyamugongaga bisa naho byagiye ku ruhande.

Indirimbo nshya ya Famous na Humble Jizzo igizwe n’iminota ine n’amasegonda 18; yasohotse iherekejwe n’amashusho yerekana amagambo ayigize mu gihe amashusho ya nyayo azasohoka mu minsi ya vuba.

Umva indirimbo nshya Humble Jizzo yahuriyemo na murumuna we

Humble Jizzo na murumuna we Famous Sogokuru basohoye indirimbo "Kuno"
Famous Sogokuru uvukana na Humble Jizzo yinjiye mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages