00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Humble Jizzo, Bushali, Shaffy na Okkama mu bakoze mu nganzo… Indirimbo z’icyumweru

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 December 2024 saa 05:34
Yasuwe :

Mu cyumweru turi gusoza, abahanzi nyarwanda bakoze mu nganzo bashyira hanze indirimbo zitandukanye, ari na zo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

Ubufindo ya Humble Jizzo

Humble Jizzo wamenyekanye mu itsinda rya Urban Boys yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ubufindo’ ahamya ko yayikoze nyuma yo kwibaza uko yahuye n’umugore we mu buryo butunguranye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Humble Jizzo yavuze ko uretse umugore we hari n’abandi bantu benshi usanga baba barahuye ku buryo atatinya kwita ubufindo.

Ati “Njye umugore wanjye twahuriye i Rusizi twagiye kuririmbayo, tuganira bitewe n’inshuti ye twari dusanzwe tuziranye tuhava nta n’ikintu gifatika twemeranyije, ariko nyuma biza kurangira ambereye umugore. Navuga ko guhura kwacu byari ubufindo.”

Iyi ndirimbo Humble Jizzo ayisohoye mu gihe yitegura gutaramira i Rubavu mu mpera z’uku kwezi.

Jumbe ya Shaffy

Shaffy uri mu bakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Jumbe’.

Iyi ndirimbo Shaffy yabwiye IGIHE ko yayihaye abakunzi be nk’impano y’iminsi mikuru ikaba imwe mu zo aherutse gukorana na Element ubwo yari mu Rwanda.

Kikankane ya DJ Pyfo na Kivumbi

DJ Pyfo umaze iminsi atangiye ibyo gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Kikankane’ yakoranye na Kivumbi King.

Iyi ndirimbo igiye hanze ikurikira ‘Solo’ uyu musore yari yakoranye n’abarimo Shemi na B-Threy.

Apana ya QD na Zeotrap

QD uri mu bahanzi bashya mu muziki ariko bagaragaza yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Apana’.

Ni indirimbo yakoranye na Zeotrap mu buryo bw’amajwi ikaba yarakozwe na ‘Muriro & To The Hit’ mu gihe amajwi yatunganyijwe na BOB Pro. Ku rundi ruhande amashusho yayo yafashwe n’uwitwa Radji.

Twivuyange ya Mico The Best afatanyije n’abarimo Marina, Uncle Austin, Bushali na Afrique

Mico The Best afatanyije n’abarimo Marina, Uncle Austin, Bushali na Afrique baherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo yabo nshya bise ‘Twivuyange’.

Iyi ndirimbo yakozwe na Tell Dhem mu gihe amajwi yayo yatunganyijwe na Bob Pro, ikaba yari inamaze iminsi yarasohotse, mu gihe amashusho yayo yagiye hanze mu minsi ishize yo yayobowe na Fayzo Pro.

Ubute ya Bushali

Muri iki cyumweru turi kurangiza, Bushali yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Ubute’ .

Iyi ndirimbo nshya ya Bushali ni imwemu zigize album ‘Full moon’ uyu muraperi aherutse gusohora mu minsi ishize.

Lambura ya Bruce The 1st

‘Lambura’ ni indirimbo nshya Bruce The 1st yashyize hanze mu rwego rwo kurushaho gufasha abakunzi be kuryoherwa n’iminsi ya nyuma y’umwaka wa 2024.

Iyi ndirimbo nshya ya Bruce The 1st ni imwe mu zigize EP nshya yise ‘Bruce wa mbere’ aherutse gusohora mu minsi ishize, igizwe n’indirimbo zirimo iyi ‘Lambura’,Abajene,Bruce wa mbere, na Bwe bwe bwe yahuriyemo n’abandi baraperi.

Ngo ya Yampano na Papa Cyangwe

Umuhanzi Yampano aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ngo’ yahuriyemo na Papa Cyangwe uri mu baraperi bamaze iminsi bahagaze bwuma mu muziki w’u Rwanda.

Ehe! Mbembe ya Okkama n’umukobwa we Cute

Okkama afatanyije n’umukobwa we, Cute, yashyize bashyize hanze indirimbo nshya uyu muhanzi yise Ehe! Mbembe, ikaba iya mbere agaragajemo umwana we aherutse kwibaruka.

Uzambwire ya Shemi

Umuhanzi Shemi umaze iminsi yubatse izina mu muziki w’u Rwanda yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Uzambwire’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na ‘Huybbie M&M’ mu gihe ifatwa ry’amashusho yayo ryayobowe na Chicoberry.

Tunywe ya DJ Phil Peter afatanyije na Ish Kevin ndetse na Aime Bluestone

DJ Phil Peter uherutse guteguza EP ye nshya yise ‘Fili Piano’ yasohoye amashusho y’indirimbo ya kane mu ziyigize yise ‘Tunywe’ yahuriyemo n’abarimo Ish Kevin ndetse na Aime Bluestone.

Iyi ni imwe mu ndirimbo zirimo Halo yakoranye na Alyn Sano, Party non stop (Mabigibigi) yahurijemo Elvin cena na Logic Hit, Cakula yasubiranyemo na Drama T ndetse na Daddy Andre na Fotopiano yahurijemo abarimo Aime Bluestone, Marina, Fireman na P Fla.

Kalina ya Nkubi na Yuhi Mic

Indirimbo zo hanze

“Muwummuza” - Spice Diana

“ Xmas Time” - GloRilla ft Kehlani

“Funds” - Davido ft. ODUMODUBLVCK, Chike

“Ally My Love” - Coldplay

“Show Me” - Ne-Yo

“Mega Money Mega” - Tiwa Savage


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .