00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Miller yahawe icyubahiro mu gitaramo cyo kumwibuka (Amafoto+Video)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 18 December 2022 saa 04:12
Yasuwe :

Umuryango wa DJ Miller washimiye abitabiriye igitaramo cyahurije hamwe aba DJ batandukanye ndetse n’inshuti z’umuryango, mu rwego rwo kwizihiza ubuzima n’ibikorwa by’uyu munyamuziki umaze imyaka ibiri yitabye Imana.

Iki gitaramo cyahurije hamwe abarimo Passy Kizito, Dj Pius, Peace Jolis, Dj Julzz, Dj Diallo, DJ Tyga, Saxon, Memo n’abandi bahuriye kuri Norrsken ku mugoroba wa tariki 17 Ukuboza 2022.

Iki gitaramo nicyo cya mbere kibayeho kigahuza abantu batandukanye bifuza kuba hafi uyu muryango, kuko ibindi byabaye byifashishaga imbuga nkoranyambaga kubera icyorezo cya Covid-19.

Umuryango wa DJ Miller washimiye abakomeje kuwereka urukundo binyuze mu bikorwa bikorwa bitandukanye.

Nigihozo Hope, umugore wa Dj Miller yagize ati "Byari byiza nubwo bitagenze uko twabitekerezaga, ariko icy’ingenzi kwari uguha umwanya abantu bose bashaka guha icyubahiro DJ Miller batagize amahirwe yo kubigeraho acyitaba Imana kuko hari mu bihe bya COVID19.”

Yakomeje agira ati "Ubu ndishimye cyane kuba ibi bibaye kandi ndashimira abantu babashije kuza, bakoze cyane, twumva urukundo batwereka biradufasha gukomeza ubuzima."

Nigihozo Hope avuga ko igikorwa nk’iki gihuza abakunda Dj Miller n’umuryango we kizakomeza kubaho mu rwego rwo kuzirikana ibyo yasize akoze.

Umunyamuziki Rickie Pius Rukabuza wamamaye nka Dj Pius wari witabiriye iki gitaramo, na we yavuze ko iki gikorwa gifasha abantu batandukanye kongera guhura n’umuryango wa DJ Miller ndetse no kuzirikana ibyo yasize akoze.

Yagize ati "Iki gikorwa kivuze ibintu byinshi, ni urwibutso rukomeye kuri twe. Ibi birongera bikaduhuza n’umuryango wa DJ Miller. Iyo ndi gucuranga hano mba nibuka indirimbo yakundaga."

Dj Pius asaba aba Dj kugira urukundo, kwigishanya, kuba hafi ya bagenzi babo kuko ubuzima ntawe buteguza.

Bivugwa ko hakiri ibindi bihangano DJ Miller yasize muri studio, ubu hakiri kurebwa uko byatunganywa neza bikajya ahagaragara.

Byari ibyishimo kuri bamwe kongera kumva zimwe mu ndirimbo za DJ Miller
Abitabiriye bishimiye kongera kumva indirimbo za Dj Miller
Dj Diallo yacuranze muri iki gitaramo
Dj Julzz hano yacurangaga zimwe mu ndirimbo za Dj Miller
Dj Pius aganira na Hope Nigihozo umugore wa Dj Miller
Dj Pius akigera ahabereye iki gitaramo
Dj Pius avuga ko iki gikorwa giha amahirwe abantu batandukanye bagahura n'umuryango uyu munyamuziki yasize
Dj Pius avuga ko iyo acuranga agenda yiyibutsa zimwe mu ndirimbo za Dj Miller
Dj Pius na Dj Julzz bahuriye muri iki gitaramo
Dj Pius avuga ko iyo acuranga agenda yiyibutsa zimwe mu ndirimbo za Dj Miller
Dj Pius n'inshuti z'umuryango wa Dj Miller baganiriza Hope Nigihozo
DJ Pius yishimiye kuba hateguwe igitaramo cyo kwibuka mugenzi we DJ Miller
DJ Rugamba ni umwe mu bitabiriye
Dj Tyga na Dj Julzz bishimiye guhurira ku rubyiniro rumwe
Iki gitaramo n'ubwo kititabiriwe cyane, abahageze bahagiriye ibihe byiza
Ni ubwa mbere abantu batandukanye bari bahawe rugari mu gitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Dj Miller
Passy Kizito na Peace Jolis ni bamwe mu bahanzi bitabiriye iki gitaramo
Umugore wa Dj Miller , Hope Nigihozo yashimiye iki gikorwa
Umugore wa Dj Miller , Hope Nigihozo aganira n'abitabiriye iki gitaramo
Ushaka ifoto y'urwibutso yayitahanye
Wari umwanya wiza wo kwibukiranya ibikorwa DJ Miller yasize akoze

Amafoto: Raoul Habyarimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages