Ku wa 12 Gicurasi 2025 ni bwo uru rubanza rwatangiye mu rukiko rwa Manhattan muri Leta ya New York; imwe muri 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni urubanza rwatangiye nyuma y’aho hatoranyijwe inyangamugayo 12 zirimo abagabo 8 n’abagore 4 hamwe n’abasimbura 6, zizarukurikirana kugeza rurangiye.
Uru rubanza rwibanze ku byaha Diddy aregwa birimo gucuruza abakobwa, gufata ku ngufu no kujyana abantu mu bikorwa by’uburaya.
Abagize umuryango we barimo nyina, Janice Combs, abana be batanu n’umunyamideli Dana Tran baherutse kubyarana umwana w’umukobwa bitabiriye uru rubanza.
Ku rundi ruhande Cassie Ventura yitabiriye uru rubanza aherekejwe n’umugabo we, Alex Fine. Nta jambo yigeze avugira mu rukiko gusa biteganyijwe ko azatanga ubuhamya mu cyumweru gitaha.
Ubwo Diddy yinjiraga mu rukiko, yahise yerekeza amaso uruhande rwicayemo umuryango we, maze akora ikimenyetso cyerekana ko yishimiye ko bagiye kumushyigikira.
Iki kimenyetso yagikoze akoresheje intoki ze, maze ashushanya umutima, arawubereka.
Ku ikubitiro, umutangabuhamya wa mbere witwa Israel Florez yahamagawe kugira ngo atange ubuhamye. Asanzwe ari umupolisi ukorera mu mujyi wa Los Angeles.
Mu buhamya yatanze, yavuze ko mu 2016 ari we wabanje kujya gukiranura Diddy na Cassie muri hoteli bari bacumbitsemo mbere y’uko uyu muraperi atangira kumukubita, ari nabyo byagaragaye mu mashusho CNN yashyize hanze muri Gicurasi 2024.
Uyu mupolisi yavuze ko yakiriye telefoni y’umukobwa watabazaga muri iyo hoteli, ubwo yageragayo asanga ari Cassie na Diddy bari gutongana ndetse banasohotse mu cyumba cyabo. Yavuze ko yahise abasaba gusubira mu cyumba cyabo, bakarekera gusakuriza abandi bari bacumbitse muri iyo hoteli.
Florez yabwiye urukiko ko Cassie yahise asaba Diddy ko yamusubiza telefoni ye n’igikapu cye yari yahishe kugira ngo agende. Ngo aho ni ho uyu muraperi yatangiye kumukubita, uyu mupolisi ahita amufatana imbaraga, amwegeka ku rukuta, amubwira ko niyongera ahita amwambika amapingu.
Yakomeje avuga ko Diddy yahise yinjira mu cyumba, asohoka afite umushandiko w’amafaranga menshi, arayamuha, maze aramubwira ati “Akira aya mafaranga ni menshi cyane, ugende uceceke ibyo ubonye, hano ntihagire uwo ubibwira.”
Uyu mupolisi yabwiye urukiko ko atigeze yakira ruswa Diddy yagerageje kumuha.
Umutangabuhamya wa kabiri yitwa Daniel Phillip. Yavuze ko akora akazi ko kumansura mu tubyiniro, ari naho yahuriye na Diddy na Cassie maze bakamutumira ngo bazishimane na we muri hoteli yitwa Gracemery Park iherereye i New York.
Daniel yavuze ko ibi byabaye mu 2012, kandi ko Diddy yamwishyuye ngo akorane imibonano mpuzabitsina na Cassie. Yavuze ko uyu muraperi yamubwiye ko bimushimisha kubona abandi bagabo baryamana n’umukunzi we.
Yakomeje abwira urukiko ko yakomeje kujya ahamagarwa na Diddy ngo aze muri ibi bikorwa ndetse ko byabaye inshuro zirenze ebyiri. Yanavuze ko rimwe na rimwe bajyaga bakorana imibonano mpuzabitsina ya batatu.
Uyu mugabo kandi yanatanze ubuhamya bwatunguye benshi, aho yavuze ko ubwo yabaga arimo kuryamana na Cassie, yamunyaraga mu kanwa ndetse akanamuniga.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Diddy yasabaga abagabo kunyara Cassie mu kanwa. Icyakoze Daniel we yavuze ko ari Cassie wabimwisabiye, amubwira ko ari byo Diddy akunda kureba.
Daniel yabwiye urukiko ko mu nshuro zose yakoze ib bikorwa by’ubusambanyi, yabonye Diddy akubita Cassie inshuro ebyiri, gusa ntagire icyo abikoraho kuko Diddy yabaga yamubwiye ko nta kindi yemerewe gukora kidafite aho gihuriye n’ibyo yamusabaga.
Mu bindi by’ingenzi byaranze uru rubanza harimo kuba ubushinjacyaha bwavuze ko Diddy yakoreraga Cassie ihohotera rishingiye ku mubiri n’irishingiye ku marangamutima ndetse ngo yamunyweshaga ikiyobyabwenge cya ‘Cocaine’ ku ngufu.
Biteganyijwe ko uru rubanza ruzamara ibyumweru umunani. Diddy nahamwa n’ibyo ashinjwa, azakatirwa igifungo cya burundu. Kuva tariki ya 16 Nzeri 2024, uyu muraperi wakunzwe mu ndirimbo nka ‘I’ll Be Missing You’ na ‘I Need A Girl’ afungiwe muri gereza ya Brooklyn.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!