00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Havuyemo ibihugu 11: Ibyo wamenya kuri Miss World yabaye umugani k’u Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 May 2025 saa 03:06
Yasuwe :

Ku nshuro ya 72 irushanwa rya Miss World rigiye kongera kuba, ikamba rikazatangirwa mu Buhinde ku wa 31 Gicurasi 2025. Kuba u Rwanda rutazaryitabira byo ntabwo bikiri inkuru.

U Rwanda rwatangiye kwitabira irushanwa mu 2016, Miss Jolly Mutesi aba ari we ubimburira abandi kuryitabira.

Nyuma ya Mutesi Jolly, iri rushanwa ryitabiriwe n’abandi barimo Iradukunda Elsa, Iradukunda Liliane, Nimwiza Meghan mu gihe Nishimwe Naomie we atabashije kwitabira nyuma y’ubwumvikane buke hagati ye n’abateguraga Miss Rwanda ari nabo bari bafite uburenganzira bwo kuryoherezamo abakobwa.

Ingabire Grace yitabiriye irushanwa rya Miss World, ni we wa nyuma uriherukamo mu 2021 mu gihe Miss Muheto Divine we atabashije kuryitabira ku bw’ibibazo abateguraga Miss Rwanda bagize kandi aribo bari bafite uburenganzira bwo koherezayo abakobwa.

Nubwo u Rwanda rutari kwitabira iri rushanwa, ntabwo biribuza kuba kuko n’uyu mwaka rigiye kongera kuba ku nshuro yaryo ya 72.

Abakobwa bazitabira bakomeje kugera mu Buhinde aho rigiye kubera ku nshuro ya gatatu kuva ryatangira nyuma yo kuhabera mu 1996 no mu 2024.

Kugeza ubu ibihugu 11 byari byiyandikishije muri iri rushanwa byamaze kuryivanamo birimo Costa Rica, Guinée-Bissau, Iraq, Lesotho, Libéria, Macau, Maroc, Norvège, Slovakia, Tanzania na Uruguay.

Uretse ibihugu byavuyemo, hari n’ibihugu byari bimaze igihe bititabira byongeye gusubira muri iri rushanwa nka Albanie, Arménie, Guinée équatoriale, Kirghizistan, Latvia, Macédoine du Nord, Suriname na Zambie.

Mu bakobwa 109 bategerejwe mu irushanwa rya Miss World 2025, umukuru uririmo ni Núria Assis uhagarariye Angola mu gihe abato barimo Marija Mišurova uhagarariye Latvia na Khisa Khin uhagarariye Myanmar bafite imyaka 17 y’amavuko.

Aba bakobwa bari guhatanira ikamba mu gihe uzaryegukana we azaba asimbuye Krystyna Pyszková wo muri Repubulika ya Tchèque.

Ibyishimo ni byose ku bakobwa bahuriye mu Buhinde
Iri rushanwa ryitezwemo abakobwa 109 baturuka mu bihugu binyuranye
Abakobwa bamaze kugera mu Buhinde batangiye ibikorwa byo kwitegura irushanwa rya Miss World

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .