00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hateguwe amarushanwa yo kubyina azahemba arenga miliyoni 30Frw

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 January 2024 saa 07:41
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa RG Consult bwatangaje ko bugiye gutangiza irushanwa ry’ababyinnyi rizahemba ibyiciro bitatu, uzatsinda muri buri kimwe akazahembwa miliyoni 5Frw, mu gihe igihembo nyamukuru kizegukanwa n’uzaba agaragaza ko yabasha kubyina imbyino zirenze imwe.

Iri rushanwa ryiswe ‘Byina Rwanda’ ryatangijwe ku wa 29 Mutarama 2024, umunsi ryamurikiweho abanyamakuru mu kiganiro cyabahuje n’ubuyobozi bwa RG Consult.

Abifuza guhatana muri iri rushanwa rizaba riri ku rwego rw’Igihugu, babwiwe ko mu minsi iri imbere bazahabwa urubuga rwo kwiyandikishirizaho.

Ibi bivuze ko kwiyandikisha bitazaba bisaba kuva mu Ntara cyangwa aho umuntu atuye, ahubwo bizajya bisaba kwifata amashusho y’amasegonda 90, umubyinnyi cyangwa itsinda ry’ababyinnyi bakayifashisha biyandikisha.

Hagendewe kuri buri Ntara, hazabaho ijonjora hatorwe abitwaye neza mu byiciro bitatu byo guhatana; The Contemporary Creative Dance, Urban &Modern Dance na Traditional Cultural Dance.

Batatu bazaba batoranyijwe muri buri ntara bazahurizwa hamwe uko bazaba ari 15 bashyirwe mu mwiherero bahabwe inyigisho zitandukanye ari nako hashyirwaho amatora yabo.

Remmygious Lubega umuyobozi wa RG Consult yavuze ko muri aya matora hakirebwa uburyo igie kimwe cy’amafaranga azatangwa azahabwa uwatowe ku buryo nubwo atatsinda hari icyo yazatahana.

Aba uko ari 15 bazaba bari mu mwiherero rero bazahatanira umwanya wa mbere muri buri cyiciro bityo aba mbere uko ari batatu buri wese ahabwe miliyoni 5Frw nk’igihembo.

Ku rundi ruhande ariko, hari n’uzahabwa igihembo cy’umubyinnyi mwiza uzaba waragaragaje ko yabasha kubyina imbyino zirenze imwe, uyu akazubakirwa studio yo kubyiniramo mu nzu azakodesherezwa byibuza miliyoni 10Frw mu gihe cy’umwaka, hakiyongeraho n’umushahara w’ibihumbi 500Frw buri kwezi mu gihe cy’umwaka.

Ibihembo kugeza ubu bizahabwa abazatsinda muri iri rushanwa, bifite agaciro k’arenga miliyoni 30Frw hatabariwemo ibishobora kuziyongeraho.

Uretse ibi bihembo, Ubuyobozi bwa RG Consult bwavuze ko uko abaterankunga bazajya biyongera mu irushanwa, abatsinze ibihembo byabo bizajya birushaho kuzamuka.

Ku rundi ruhande ubuyobozi bwa RG Consult bwavuze ko bukiri gutegura neza iri rushanwa rya ‘Byina Rwanda’ ryitezweho gutangira mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, icyakora bakaba baritangaje mbere kugira ngo abafite impano yo gukaraga imibyimba babe bitoza.

Ubuyobozi bwa RG Consult bwavuze ko bwishimiye gutangiza uyu mushinga mushya mu myidagaduro y'u Rwanda
Ubuyobozi bwa RG Consult bwaganirije abanyamakuru umushinga w'iri rushanwa
Abanyamakuru beretswe ubwoko bwa zimwe mu mbyino zizahatana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages