Diamond yari yasabye guhatana muri Grammy Awards mu byiciro birimo icya ‘Best Music Video’ na ‘Best Music Performance’; ariko ntiyagira amahirwe yo gutoranywa mu bahatana uyu mwaka.
Harmonize yagaragaje ko ibi bihembo uyu muhanzi mugenzi we atari ku rwego rwo kubyitabira.
Ati “Ntabwo watwara Grammy Awards kubera gusuhuza abantu gusa. Nzi icyo bisaba ngo umuntu atware ibi bihembo. Bisaba kugira abantu ba nyabo kandi badasanzwe bagukorera ibihangano.’’
Uyu musore avuga ko n’ubwo Diamond akunzwe muri Tanzania iwabo, kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga bikigoye kuri we kuko bisaba impano ya nyayo kandi bigoye gukumira.
Ati “Ntabwo bita ku wo uri we, bo bumva imiziki gusa. Niyo mpamvu mbizi ko mu 2025 na 2026 nzaba ndi muri Grammy Awards kandi nzatsinda.”
Aya magambo yateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga bamwe basubiriza Diamond, utaragira icyo avuga.
Umwe mu bafana yagize ati “Diamond ni icyitegererezo. Ntabwo asabwa kugira icyo akora ngo yemeze abantu.”
Kuva mu 2019 ubwo Harmonize yavaga muri Wasafi Records ya Diamond yamufashaga mu muziki, agasiga yishyuye miliyoni 500 z’amashilingi ya Tanzania [259.668.395 Frw] yatangiye kujya mu ntambara y’amagambo n’uyu muhanzi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!