00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harmonize agiye kujyana mu nkiko Wasafi Records

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 15 March 2023 saa 11:26
Yasuwe :

Rajab Abdul Kahali [Harmonize] agiye kujyana mu nkiko sosiyete yahoze imufasha muri muzika Wasafi Records ya Diamond Platnumz itamuha uburenganzira akwiye ku bihangano yahakoreye.

Harmonize w’imyaka 33 avuga ko nta nyungu akibona zivuye mu icuruzwa ry’ibihangano yakoze akiri muri WCB (Wasafi) kandi ajya kugutandukana nabo yarasize yishyuye amafaranga yose bamusabye kugira ngo yigenge ndetse akishyura na sosiyete icuruza umuziki ya Mziiki.

Ati “Wasafi na Mziiki bafatanyije kuntesha umutwe nyamara nta kibi nabakoreye. Nagerageje guharanira ibyanjye bikwiye kugira ngo nshobore kugaburira umuryango wanjye nkuko nabo babikora n’imiryango yabo.”

“Kuki bambuza kubona uburenganzira bwanjye ku mutungo bwite mu by’ubwenge (IP) mu gihe bakomeje gukusanya amafaranga mu mitungo yanjye ndetse no mu izina ryanjye?.”

Uyu muhanzi yongeyeho ko we n’abamwunganira mu mategeko bari gukusanya amakuru yose akenewe kuri ibi vuba aha bidatinze bazagana inkiko.

Konde Boy avuga ko ari gukorana na Mwana FA uherutse kugirwa Minisitiri wungirije ushinzwe umuco n’ubuhanzi muri Tanzania, ngo amufashe gushakisha uburenganzira ku mitungo bwite mu by’ubwenge.

Diamond Platnumz we aherutse gutangaza ko kenshi abahanzi bakiri bato iyo bamaze gukira no kwamamara baba bashaka kurya bonyine bakirengagiza igishoro cyagiye kuri bo.

Uyu muhanzi yavuze ko nk’umushabitsi ibi adateze kubyihanganira, yemeza ko Wasafi nubwo ifasha abanyempano ariko nayo ubwayo ari igikorwa cy’ubushabitsi.

Harmonize yavuye muri WCB mu 2019 asiga yishyuye miliyoni 500 z’amashilingi ya Tanzania.

Rayvanny na we aherutse gutangaza ko yishyuye miriyali 1.3 y’amashilingi ya Tanzania kugira ngo ave muri WCB Wasafi atangire kwigenga abone n’uko akomeza ibikorwa bya The Next Level sosiyete ifasha abahanzi yatangije.

‘Kwangwaru’ imwe mu ndirimbo Harmonize yakoranye na Diamond Platnumz ubwo yari akiri muri WCB Wasafi

Mu 2019 Harmonize nibwo yavuye muri WCB Wasafi ya Diamond Platnumz asiga yishyuye miliyoni 500 z’amashilingi ya Tanzania
Harmonize avuga ko yishyuye ibyo yasabwe byose ubu akwiye kubona inyungu ziva mu bihangano yakoreye muri Wasafi ya Diamond Platnumz

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages