Minisitiri Mukazayire yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko ubwo yari yitabiriye igitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy cyabereye muri Camp Kigali, mu ijoro ryo ku wa 8 Ukwakira 2026.
Muri iki gitaramo, yabajijwe icyo yumva yakora neza aramutse atari mu nshingano z’ubuyobozi, asubiza ati “Numva nakora ibintu bijyanye n’ubucuruzi, muri njye numva harimo ibintu byo kwikorera. Nkunda ibintu bijyanye n’imyidagaduro muri rusange. Mba mbona ari ahantu najya nkagira icyo nkora, nubwo ntazi neza icyo ari cyo [...], ariko nshobora kugira ibitekerezo byafasha muri icyo gice.”
Muri iki kiganiro, Minisitiri Mukazayire yanibukije urubyiruko rwari rwitabiriye iki gitaramo ko rufite amahirwe yo kuba mu gihugu gifite ubuyobozi bwita ku Banyarwanda.
Ati “Intangiriro ya mbere nshaka ko twese twibuka [...] ni amahirwe dufite yo kuba dufite Igihugu gifite ubuyobozi bwiza butureberera twebwe nk’Abanyarwanda. Ntabwo dukwiye kubifata nk’ibintu bisanzwe, cyane cyane iyo urebye amateka y’Igihugu cyacu.”
Minisitiri Mukazayire yabwiye urubyiruko ko rukwiye guhora ruzirikana amahirwe rufite yo kuba mu gihugu giha abantu uburyo bwo kugerageza kugera ku ntego zabo no gushyigikirwa mu rugendo rwabo.
Yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe yose rubona mu buzima, n’iyo yaba agaragara nk’aho ari mato, kuko ashobora kuba intangiriro yo kugera ku nzozi n’intego rwihaye.
Iki gitaramo cyari gifite umwihariko wo gutambutsa ubutumwa bwo kurwanya no kwamagana ikoreshwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma, ndetse n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Amafoto: Kwizera Remy Moses


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!