Iyi ndirimbo yamaze kujya hanze ni imwe mu zavunnye bikomeye Alyn Sano kuko iyo uganiriye n’abo mu itsinda rireberera inyungu z’uyu mukobwa bahamya ko atari we urose ijya hanze.
Mu kiganiro na David Fernandez wakoze amashusho yayo akaba ari na we usanzwe akorana bya hafi na Alyn Sano yavuze ko ikorwa ry’iyi ndirimbo atari ikintu cyamworoheye.
Ati “Ni indirimbo yari imaze umwaka urenga, ubusanzwe ikorwa twifuzaga ko yazajya hanze muri Gicurasi 2025 ariko igitangaje hageze abahanzi batarahuza umwanya wo kuyifatira amashusho.”
Nyuma y’igihe baraburanye, Alyn Sano yaje kwemeranya na Bensoul bafata umwanzuro w’uko uyu mukobwa yerekeza i Nairobi gufata amashusho yayo.
Mu gihe bari bamaze kuyafata mu ntangiriro za Nyakanga 2025, David Fernandes wari wayikoze yaje kubamenyesha ko amashusho yabuze kuko ‘Disk’ yari yayabitseho yagize ikibazo.
Uyu musore yavuze ko ikibazo cyari cyabayeho nta numwe wagiteye, icyakora ku bw’amahirwe bifashisha ikoranabuhanga yongera kugaruka ariko byabanje kugorana ndetse ahamya ko hari n’ayo babuze burundu.
Ati "Twakoze icyo bita ’Recovery’ ariko yari ibibazo sinakubeshya, buriya unarebye amashusho ayigize harimo ayo twabuze burundu turayareka gusa ni make cyane kuko nka 95% yo yabashije kugaruka."
Amakuru IGIHE ifite ni uko ibura ry’aya mashusho ari rimwe mu byari byateye Alyn Sano agahinda mu minsi yashize agatungurana yandika amagambo akomeye ku mbuga nkoranyambaga ze.
Bensoul wakoranye na Alyn Sano ni umwe mu bahanzi babarizwaga mu itsinda rya Sautisol.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!