Amakuru IGIHE ifite avuga ko Social Mula yatandukanye n’umugore we mu mwaka ushize.
Umuntu wa hafi y’uyu muryango waduhaye amakuru yavuze ko aba bombi bamaze igihe baratandukanye ariko bahitamo kubigira ibanga rikomeye.
Nyuma yo gutandukana n’umugore we, Social Mula yimutse ku Kicukiro aho bari bamaze igihe batuye ajya kuba ku Ruyenzi mu gihe umugore na we yahise ajya kwibana. Social Mula na Uwase Nailla babanaga batarasezerana.
IGIHE yashatse kumenya amakuru ya nyayo yo gutandukana kwa Social Mula n’umugore we, mu kiganiro yagiranye n’uyu muhanzi ntiyemera cyangwa ngo abihakane.
Ati “Ubwo ni ubuzima bwite bwacu, igihari nzi ni uko ari umugore wambyariye abana kandi mwubaha. Ibindi kubishyira mu itangazamakuru ntabwo ari ngombwa wenda igihe kizababwira ukuri kwa nyako kandi kurahari.”
Kuva mu 2017, Social Mula ni bwo yatangiye kubana n’umugore we nyuma yo kubyarana umwana wabo w’imfura bise Mugwaneza Brayden Owen muri uwo mwaka. Ku wa 2 Nzeri 2020 ni bwo babyaye umwana wa kabiri, w’umukobwa.
Social Mula yatangiye umuziki mu 2013, icyo gihe yafashwaga n’inzu itunganya umuziki ya The Zone, yibandaga cyane ku ndirimbo zo mu njyana ya Dancehall, Afrobeat na RnB ndetse hari nyinshi yakoze muri ubu buryo zakunzwe nka ‘Abanyakigali’, ‘Umuturanyi’, ‘Amahitamo’ yanakoreshejemo uyu wari umugore we n’izindi.
Social Mula yari aherutse kujya muri Kenya na Tanzania mu mushinga wa Extended Play [EP] ye nshya izajya hanze vuba.
Reba ‘Bambe’ indirimbo Social Mula aheruka guhuriramo na Papa Cyangwe



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!