Kuri uyu wa 27 Nzeri 2013, kuri Hotel The Manor hazabera igitaramo cyo kwerekana imideli cyateguwe na Gisabo Event Management Ltd.
Iki gitaramo cyateguwe na Gisabo Event Management Ltd ku bufatanye ku bufatanye na R&M Gihozo Ltd, The Manor Hotel.
Aganira na IGIHE, Christian Nkubiri, umwe mu bari gutegura iki gitaramo yavuze ko hazaba harimo abayamideli babizobereyemo baturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ab’Abanyarwanda n’abandi b’impande n’impande.
Nkubiri avuga ko iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kugaragaza impano ziri mu Rwanda z’abamurika imideli. Yagize ati “Mu Rwanda twasanze hari abadozi n’abanyamideli babikunze kandi bashoboye bityo dutegura igitaramo cyo gususurutsa Abanyakigali ariko tunerekana izo mpano ziturimo z’uko ushobora kwambara ujyana n’ibigezweho.
Isabobo Event Management ifatanyije na Dali Fashion Agency ihagarariwe na Alida barategura Iserukiramuco ryo kumurika imideli rizaba mu mpera z’Ukwakira; aho byitezwe ko hazagaragaramo abanyamideli baturutse hirya no hino muri Afurika y’i Burasirazuba.



















TANGA IGITEKEREZO