Jodie Whittaker yari amaze imyaka itanu muri iyi filime, akaba ari we mugore wa mbere wayikinnyemo.
Gatwa w’imyaka 29, abaye uwa 14 ugeze muri uwo mwanya muri icyo kiganiro cyamamaye gishingiye ku nzozi z’abahanga mu bya siyansi. Mu mwaka utaha wa 2023 nibwo azatangira kugaragara muri iyi filime.
Gatwa wavukiye i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali azwi cyane mu gukina muri filime y’uruhererekane Sex Education yo kuri Netflix.
Muri Gicurasi uyu mwaka ubwo byatangazwaga ko azakina muri Doctor Who, abakunzi ba Gatwa bakomeje gukangukira iyi filime nshya, aho nk’uwitwa Bolu Babalola, yavuze ko abantu batakangukiraga kuyireba ariko ubu bose bayihanze amaso.
Whittaker ugiye gusimburwa na Gatwa muri Doctor Who, yavuze ko ari umuryango ukomeje kwaguka kandi uyu musore azaba igihangange muri iyi filime agakurura abayireba benshi.
Ubwo yatangazwaga nk’umukinnyi w’imena muri iyi filime, Gatwa yavuze ko atewe icyubahiro cyinshi no gukina muri iyi filime kandi afite n’amashyushyu arenze.
Ati "Uyu mwanya n’iki kiganiro bivuze byinshi cyane ku bantu benshi cyane ku isi, barimo nanjye, kandi buri muntu wese mu bambanjirije b’impano zihebuje yakoze iyo nshingano n’ishema mu buryo burimo kwigengesera cyane gushoboka. Nzagerageza uko nshoboye kose [nanjye] mbikore nk’uko".
Gatwa yavukiye muri Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ku wa 15 Ukwakira 1992. Avuka kuri Dr. Tharcisse Gatwa, umunyamakuru akaba n’umwanditsi ukomeye ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu by’Iyobokamana. Afite inkomoko i Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Gatwa Ncuti n’umuryango we bimukiye muri Écosse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ni naho uyu musore yakuriye. Yize ibijyanye no gukina filime muri Kaminuza Royal Conservatoire of Scotland, yahawe Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Ishami ryo gukina Filime mu 2013.
Kuri ubu we n’umuryango we na nyina batuye mu mujyi wa Londres mu Bwongereza.
Yatangiye gukina muri filime zitandukanye mu 2014 mu yitwa Bob Servant, mu 2015 akina mu yitwa Stonemouth, mu 2019 muri Sex Education yamwubakiye izina bikomeye na Horrible Histories: The Movie – Rotten Romans.
Nyuma yo gukina muri Sex Eduction yahatanye mu bihembo bitandukanye birimo MTV Tv & Movie Awards itangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu byiciro bibiri; icy’umukinnyi wa filime uri kuzamuka ndetse n’icy’uwasomanye neza, hombi ntiyabashije kwegukana igihembo na kimwe.
Mu 2019 kandi nabwo yahatanye mu bihembo birimo BAFTA Scotland nk’umukinnyi mwiza wa filime y’uruhererekane icishwa kuri televiziyo, ariko ntiyabasha kwegukana igihembo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!