Ibi ni bimwe mu byo Halle yatangarije mu kiganiro ‘Sex With Emily’ kinyura ku kinyamakuru E! Online, cyabaye kuri uyu wa 24 Gashyantare 2026,.
Yagize ati “Tugomba kubivuga kigira ngo na we yiyumve neza. Nonese byaba bimaze iki? Uko kwaba ari ugushyira ibyifuzo bye [umugabo] imbere kurusha ibyawe [umugore].
“Sinakongera kubikora ukundi. Ibyo byishimo bya nyuma tugomba kubigeraho twese bityo akamererwa neza.”
Mu by’ukuri uyu mukinnyi wa filime watsindiye igihembo muri Oscars, yavuze ko atazongera kwigira nk’aho yageze ku gasongero k’ibyishimo bya nyuma mu mibonano mpuzabitsina, kugira ngo umugabo bari kuyikorana yishime.
Yakomeje agira ati “Naramubwiye nti, ‘Oya, ni njye uza imbere nk’uko nawe uza imbere kuri wowe. Twese dukwiriye kubigeraho tukumva uburyohe bw’ibyo byishimo bihuriweho, bityo tugahindukira tugasinzira kubera ko tuba tumeze neza.”
“Atari kumwe umwe asinzira akagona, undi akarara areba igisenge yibaza ati ‘ibi ni ibiki?’”
Nubwo avuga ibi byose ariko, urukundo rwe n’umugabo we Van Hunt rumeze neza cyane nk’uko byagaragajwe n’ikinyamakuru E! Online.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!