00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gutorwa Nyampinga na Rudasumbwa KIM 2013

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 3 August 2013 saa 02:52
Yasuwe :

Tariki ya 16 Kanama 2013, Ishuri Rikuru rya Kigali ry’Icungamutungo (KIM) rizatora Nyampinga na rudasumbwa barihagarariye b’umwaka wa 2013 kugeza mu 2014.
Iki gitaramo kizabera kuri Sports View Hotel i Remera, guhera saa kumi z’umugoroba (4PM).
Kagame Prince uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Prince Kid, umwe mu bari gutegura iki gikorwa yabwiye IGIHE ko abakobwa umunani n’abahungu umunani ari bo bazaba barushanwa kuri iyi nshuro.
Aba bajonjowe muri benshi bari bifuje kujya muri aya (…)

Tariki ya 16 Kanama 2013, Ishuri Rikuru rya Kigali ry’Icungamutungo (KIM) rizatora Nyampinga na rudasumbwa barihagarariye b’umwaka wa 2013 kugeza mu 2014.

Iki gitaramo kizabera kuri Sports View Hotel i Remera, guhera saa kumi z’umugoroba (4PM).

Kagame Prince uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Prince Kid, umwe mu bari gutegura iki gikorwa yabwiye IGIHE ko abakobwa umunani n’abahungu umunani ari bo bazaba barushanwa kuri iyi nshuro.

Aba bajonjowe muri benshi bari bifuje kujya muri aya marushanwa biga kuri iki kigo.

Umutesi Diane niwe waherukaga gutorerwa umwanya wa Nyampinga KIM 2012, naho Muvunyi Yves atorerwa umwanya wa Rudasumbwa.

IGIHE tuzabagezaho amafoto y’aba bakobwa n’abahungu bahatana. Tuzanagenda tubagezaho amakuru y’itorwa rya Nyampinga na Rudasumbwa KIM 2013.

Nyampinga na Rudasumbwa KIM 2012
Ubwo Umutesi yambikwaga ikamba rya Nyampinga 2012

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages