Nyuma y’imyaka ine Michael Jackson yitabye imana, ubu uwatunganyije Album ye ya nyuma arateganya gusohora indirimbo n’amashusho z’iki cyamamare zitigeze zumvwa na rimwe.
N’ubwo atigeze atangaza itariki nyir’izina, Fred Jerkins III, utunganya amajwi wakoranye na MJ muri Album ye ya 2011 “Invincible” yavuze ko izi ndirimbo shya zizajya hanze mu gihe cya vuba.
Uyu Fred Jerkins III asanzwe ari murumuna w’utunganya amajwi w’icyamamare Rodney Jerkens.
Michael Jackson afatwa nk’umwami w’injyana ya Pop ku isi, ku buryo izi ndirimbo zisohotse nta kabuza zahita zikundwa cyane.



















TANGA IGITEKEREZO