00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gusohoka filime karundura ku byaha Diddy ashinjwa

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 6 January 2025 saa 10:30
Yasuwe :

Hategujwe isohoka rya filime mbarankuru yitwa ‘Diddy: The Making of a Bad Boy’, ikubiyemo ubuzima bw’umuraperi Sean ‘Diddy’ Combs, inagaruka ku byo ashinjwa birimo gusambanya abana.

Iyi filime mbarankuru yatunganijwe na kompanyi ya Peacock igezweho mu gukora no kwerekana filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Biteganyijwe ko iyi filime ifite iminota 90 izajya ku isoko ku itariki 14 Mutarama 2025.

Amashusho yasohotse ayamamaza, yerekana bimwe mu bintu by’ingenzi izagarukaho harimo n’ubuhamya bw’abagore bavuga ko bafashwe ku ngufu na Diddy bakiri bato, ndetse inerekana ubuzima uyu muraperi yanyuzemo mbere yo kwamamara no kubona amafaranga.

Ikubiyemo kandi ubuhamya bw’abahoze ari inshuti za Diddy, abakoranye nawe by’igihe kirekire barimo uwahoze ari umurinzi we, umwambika, hamwe n’uwari ushinzwe kwamamaza ibikorwa bye.

Harimo kandi ubuhamya bw’umugore uvuga ko yitabiriye ibirori byateguwe n’uyu muraperi akamufata ku ngufu. Undi mugore wahoze amukorera nawe avuga ko yamukoreye ishimisha mubiri atamuhaye uburenganzira.

Umwe mu bahoze bamurinda yavuze ko inshuro nyinshi Diddy yazanaga abana b’abakobwa batarageza imyaka y’ubukure akabasambanyiriza muri studio ye.

Ni mu gihe undi yavuze ko byari bizwi ko igihe cyose Diddy yacanye amatara atukura mu biro bye cyangwa muri studio byabaga ari ikimenyetso cy’uko ari gukora imibonano mpuzabitsina.

Umunyamategeko Lisa Bloom uhagarariye bamwe mu bashinja ihohotera Diddy, yagaragaye muri iyi filime yita uyu mugabo ‘inyamaswa’ kubera ibikorwa yakoreye igitsinagore.

Iyi filime kandi izanagaragaza uburyo Diddy yakoresheje kuva mu myaka ya 1990 akora ibyaha nyamara ntabihanirwe kubera imbaraga z’amafaranga n’ubwamamare yari amaze kugira.

Diddy wahoze ari mu bahanzi n’abashoramari bavuga rikijyana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatawe muri yombi ku wa 16 Nzeri 2024, akurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu abakobwa barimo n’abatarageza imyaka y’ubukure. Anakurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abakobwa no gutera ubwoba abantu. Urubanza rwe ruzatangira tariki 5 Mata 2025.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .