Ni urugendo Bazongere Rosine yasoje kuri uyu wa 3 Nzeri 2026, mu rugendo yatangiriye kwa Nyirangarama aho baraye ku wa 2 Nzeri 2026.
Bazongere wageranye kwa Nyirangarama n’abantu umunani, ni nabo bahagurukanyeyo nyuma yo kwitabira isengesho rya mugitondo bagashimirwa na Sina Gerard nyiri Nyirangarama wanabateye inkunga muri uru rugendo.
Mu rugendo rw’umunsi wa kabiri batangiriye kwa Nyirangarama mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Nzeri 2026 bakarusoreza mu Karere ka Musanze ku mugoroba w’uwo munsi, Bazongere yagiye ashyigikirwa n’abantu banyuranye barimo umuhanzi Bwiza bahuriye mu musozi wa Buranga.
Si Bwiza gusa kuko muri uru rugendo, yanashyigikiwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice bagendanye kuva mu musozi wa Buranga.
Bazongere wateguye uru rugendo yise ‘Imbaraga Gorilla Walk’, asanzwe yarihebeye siporo ndetse akanategura ingendo zinyuranye akora n’amaguru mu rwego rw’ubukangurambaga ku mpamvu zitandukanye.
Uru rugendo rwatangiye ku wa 2-3 Kanama 2026 rwatangiwemo ubutumwa bwo gukangurira abantu kurinda ibidukikije mu rwego rwo kubaka ejo hazaza heza, ndetse abarwitabiriye bategerejwe mu birori byo Kwita Izina bizabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze ku wa 4 Nzeri 2026.
Bazongere yavuze ko ‘Imbaraga Gorilla Walk 2026’ ari urugendo rwo kugenda n’amaguru rugamije guhuza siporo n’imibereho myiza, ubukerarugendo, kubungabunga ibidukikije ndetse no guteza imbere kurengera ingagi n’ibinyabuzima.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!