00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gukina indirimbo z’Abanyarwanda si itegeko- DJ Pius asubiza abinubira imyitwarire y’aba DJs

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 19 December 2022 saa 10:30
Yasuwe :

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hari impaka z’uruduca aho bamwe mu banyamuziki binubira imyitwarire y’aba DJs babashinja kudakina indirimbo z’abahanzi nyarwanda ibintu Dj Pius avuga ko atari itegeko.

Ibi byongeye kuzamuka cyane mu minsi ishize ubwo Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin yahamyaga ko ananiwe kwihanganira kumara ijoro ryose mu kabyiniro gacurangamo umu DJ ufite izina rikomeye, ariko akahava nta ndirimbo eshanu z’abahanzi bo mu Rwanda yumvise.

Uncle Austin yavuze ibi nyuma y’igihe bagenzi be bari bamaze bijujutira imyitwarire y’aba DJs bakomeye, bakunze gushinjwa gucuranga inshuti zabo, abo basangira cyangwa ugasanga hari n’igihe bisaba umuhanzi kugura icupa kugira ngo acurangwe.

Umunyamuziki Rickie Pius Rukabuza wamamaye nka DJ Pius mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagarutse kuri izi mpaka avuga ko gukina indirimbo z’abahanzi nyarwanda atari itegeko, aboneraho kwibutsa abahanzi ko bakwiye kumenya uko bamenyekanisha ibihangano byabo.

Ati “Ntabwo ari itegeko gukina indirimbo z’abahanzi nyarwanda, ikintu cya mbere tugomba gushyira imbere ni urukundo, gukunda ibihangano byacu na bagenzi bacu, nanabisubiramo si itegeko kuzikina.”

Yakomeje agira ati “Itegeko ni ugukina indirimbo nziza, umu DJ agomba gucuranga indirimbo nziza kandi zikunzwe , niba uri umunyarwanda ugakora indirimbo nziza igakundwa, twe nkabakorera rubanda nihagira uza akagusaba indirimbo ya Okkama, Bruce Melodie, Dj Pius n’abandi tuzayikina.”

DJ Pius usanzwe ari umuyobozi wa 1K Entertainment avuga ko umu DJ aba ari ku kazi, bityo bikaba atari itegeko gucuranga indirimbo zimwe gusa.

Ati “Biterwa n’uko akazi ke kari kugenda, yego ndabizi tugomba gukunda iby’iwacu ariko akazi gatandukanye n’amarangamutima, ahubwo biterwa n’abantu baje bakugana, niba batazikunda se urazikina ngo bigende bite?”

Uyu munyamuziki yemera ko umuziki nyarwanda umaze kugera ku rwego rwiza dore ko n’ahantu hatandukanye aba DJ bakorera hari ababasaba indirimbo z’abahanzi nyarwanda.

DJ Pius avuga ko abahanzi bakwiriye gushyira imbaraga mu kumenyekanisha ibihangano byabo bakareka kubiharira abandi.

DJ Pius yavuze ko nta mpamvu zo gushyira igitutu ku ba DJs kuko gucuranga indirimbo z'abanyarwanda atari itegeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages