Bien Aimé akigera i Kigali yasanganiwe n’itangazamakuru bagirana ikiganiro kigufi mbere y’uko akomereza kuri hoteli agomba gucumbikamo muri iyi minsi.
Uyu muhanzi yavuze ko yishimiye kongera kugera mu Rwanda aho yitabiriye imikino ya BAL, ashimangira ko akunda Kigali kubera uburyo iteye, abantu baho ndetse n’iterambere ry’umukino wa Basketball.
Yavuze ko amaze igihe akunda Basketball kuko ari umukino yakinnye kuva akiri muto, yongeraho ko ubwo yari i Johannesburg mu minsi ishize yishimiye bikomeye uko ikipe ya RSSB Tigers yari ihagarariye u Rwanda yitwaye.
Ati “Nkunda Basketball cyane, nakuze nyikina kandi ni umukino nkunda kureba. Nizeye kuzaryoherwa n’imikino ya BAL.”
Uyu muhanzi yabajijwe uko yakiriye guhurira muri Amerika na Perezida Paul Kagame, ahishura ko bihora ari ibintu bidasanzwe, kuko ari umuyobozi areberaho ku ruhare yagize mu iterambere rya Afurika no guteza imbere siporo, cyane cyane Basketball.
Yavuze ko ubwo bahuriraga mu mukino wa NBA All-Star wabereye i Los Angeles muri Gashyantare 2026, baganiriye ndetse yemeza ko mu byo baganiriye harimo uko urubyiruko rwarushaho kubyaza umusaruro impano zabo muri siporo ndetse n’uruhare Basketball iri kugira mu guteza imbere Afurika.
Ati “Buri gihe iyo mpuye na Perezida Kagame biba ari ibintu bidasanzwe kuri njye, kuko mufata nk’umuyobozi w’icyitegererezo, nk’umubyeyi ndetse n’ibindi byinshi. Ntekereza ko ari umwe mu bayobozi ba Afurika bakora byinshi cyane, atari gusa mu iterambere ry’ibihugu, ahubwo no muri siporo.”
Bien yavuze ko Perezida Kagame ari ku isonga mu guteza imbere Basketball muri Afurika.
Ati “Twaganiriye byinshi kuri Basketball. Twaganiriye ku bakinnyi bato ba Basketball, ndetse n’abakiri bato bafite impano muri siporo bashaka kugeza impano zabo ku rwego rwo hejuru.”
Uyu muhanzi wavuze ko yifuza kongera guhura na Perezida Kagame kuko asanga hari byinshi baganira.
Ati “Byari ibihe byiza cyane. Nishimiye ko nzongera kubona umwanya wo kumarana na we igihe kirekire. Wenda ubutaha tuzabona umwanya uhagije wo kuganira byimbitse.”
Muri iki kiganiro ntabwo Bien Aimé yigeze yihishira ko asanzwe ari umufana wa Arsenal FC ndetse yagaragaje ibyishimo by’iyi kipe yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza.
Uyu muhanzi yahishuye ko ubwo yashyiraga abafana ba Arsenal mu mashusho y’indirimbo ye ‘Final’ yakoranye na Ali Kiba yari azi neza ko uyu mwaka uzaba ari uw’iyi kipe yihebeye.
Ni igitekerezo ahamya ko yagize ubwo yiganiriraga n’umugore we ariko atazi ko bizagenda uko byakiriwe n’abakunzi b’iyi kipe.
Ati “Mu by’ukuri gushyira Arsenal mu mashusho y’iyo ndirimbo byari nk’imikino ariko imbere muri njye nari nzi neza ko uyu ari umwaka wacu. Sinshaka kuvuga ngo ndi umuhanuzi, ariko murabona ibiri kuba ubu. Ndishimye cyane ejo nijoro sinasinziriye na gato, natoye agatotsi ndi mu ndege nza hano kuko naraye mu byishimo.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!