00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gloria Bugie yahamije ko azashaka umugabo ari uko yatwaye Grammy

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 15 May 2026 saa 08:02
Yasuwe :

Umunyarwandakazi Gloria Busingye, ukorera umuziki we muri Uganda ku mazina ya Gloria Bugie, yatangaje ko atazigera ashaka umugabo ataratwara igihembo mu bya Grammy bifatwa nk’ibya mbere ku Isi mu muziki.

Yabitangaje ku wa 14 Gicurasi 2026, ubwo yari kuri Galaxy TV yo muri Uganda, mu kiganiro ‘Rewind’. Yavuze ko akiri muto, bityo atahita yihutira kurongorwa ataratsindira Grammy.

Ati “Nzashyingirwa nintsindira igihembo cya Grammy. Ndacyafite igihe kirekire kubera ko mfite imyaka 20 yonyine kandi nduzuza 21 uyu mwaka. Bityo ndashaka kubanza nkagera ku ntego zanjye mu mwuga mbere yo gutekereza urushako n’urubyaro”.

Gloria Bugie ni Umunyarwandakazi ukorera umuziki we muri Uganda. Mu Rwanda uyu mukobwa yavuzwe cyane mu itangazamakuru mu 2019 nyuma yo gusubiramo bitemewe n’indirimbo ‘Ibirenze ibi’ ya Charly na Nina.

Uyu mukobwa yavugishije benshi mu minsi yashize ubwo hajyaga hanze amashusho y’ubwambure bwe, ndetse hari n’ubwo yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bakwiriye gukumirwa mu bitaramo n’ahandi hahurira abantu benshi.

Ni urutonde rwari rwakozwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe umuco [UNCC] muri Uganda, aho uyu muhanzikazi na bagenzi be bashinjwa kuririmba indirimbo zihonyora umuco w’iki gihugu n’imyambarire itaboneye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages