Yabasusurukije ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Nyakanga 2022 ubwo yifatanyaga nabo mu gusoza imurikabikorwa n’icyumweru cy’umujyanama bimaze iminsi bibera mu Karere ka Gisagara.
Muri iryo murikabikorwa abafatanyabikorwa b’akarere, abajyanama n’ubuyobozi basuye abaturage hirya no hino mu midugudu babagaragariza ibyo bakora ndetse bakira n’ibibazo byabo kugira ngo bishakirwe ibisubizo.
Intore Massamba yafatanyije n’abanya-Gisagara kuririmba indirimo zirimo Nyeganyega, Karame Rudasumbwa, Kanjogera Injongi n’izindi. Ni indirimbo zishimiwe na benshi bafatanya na we kubyina.
Nyuma yo kubona urukundo bamweretse yababwiye ko yiyemeje gufatanya nabo mu guteza imbere akarere kabo.
Ati “Mwanyeretse urukundo kandi nanjye ndagira ngo mbabwire ko mbakunda ni yo mpamvu naje kwifatanya namwe. Ndashaka kugura ikibanza hano nkazaza guturana namwe kuko muri abantu beza kandi mufite akarere keza. Tuzafatanya guteza imbere aka karere.”
Mu gusoza imurikabikorwa habaye n’amarushanwa y’urubyiruko yo kwiruka yateguwe n’umuryango ugamije gufasha abantu guhinduka no guhindura aho batuye (MOUCECORE) aho abatsinze bahawe ibihembo birimo n’inka.
Tuyizere Florence w’imyaka 14’ amavuko wo mu Murenge wa Nyanza ni we wabaye uwa mbere mu bakobwa ahambwa inka y’imbyeyi. Uyu mukobwa wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye yirukanse ku ntera ya metero 800 asiga abandi.
Yagize ati “Inka bampaye igiye kuza mu rugo idufashe gutera imbere kuko tuzajya tunywa amata kandi tubone n’ifumbire kandi nzajya mbona ibikoresho by’ishuri bitangoye.”
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gisagara, Uwimana Innocent, yavuze ko gutera imurikabikorwa n’amarushanwa ku rubyiruko ndetse n’ibitaramo byose bigamije ineza y’abaturage no kubateza imbere.
Ati “Twari tugamije kwegera abaturage no kumva ibibazo byabo kugira ngo tubishakire ibisubizo. Imyidagaduro ni myiza ku rubyiruko kandi dushaka ko Gisagara igendwa kandi imenyekana. Gutanga ibihembo ku bakiri bato byongera ishyaka mu rubyiruko kuko uwahembwe arishima naho utahembwe akongera ingufu kugira ngo azahembwe ubutaha.”
Yasabye abaturage gukomeza gukora cyane biteza imbere abizeza ko ibibazo bagaragaje byose bizashakirwa ibisubizo vuba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!