00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisa cy’Inganzo mu muryango winjira muri KINA Music?

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 May 2026 saa 07:16
Yasuwe :

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Ishimwe Clement wa KINA Music yaciye amarenga ko yitegura kongera gukorana na Gisa cy’Inganzo, icyakora ntiyerura uburyo bagiye kubikoramo.

Mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Ishimwe Clement yagize ati “Igihe duheruka guhurira muri studio namwandikiye nanamukorera indirimbo yitwa Uruyenzi. Nimushyiraho ibitekerezo 500 turasubira muri studio.”

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ishimwe Clement yirinze kwemera ibijyanye n’umushinga ateganya gukorana na Gisa cy’Inganzo, yongeraho ko abakunzi b’uyu muhanzi ari bo batuma bafata icyemezo.

Ati “Nabikoze mbizi ko ibitekerezo bishobora kuba byinshi, ariko uko abantu batwereka ko bamukumbuye biraza kudufasha kumenya uko twakorana.”

Abajijwe niba hari amahirwe ko Gisa cy’Inganzo yasinya amasezerano muri KINA Music cyangwa niba ari umushinga wo gukorana indirimbo gusa, Ishimwe Clement yirinze kugira icyo abivugaho ahamya ko byose biza kuva mu bitekerezo by’abantu n’urukundo bamwereka.

Ku rundi ruhande amakuru ahari avuga ko Ishimwe Clement yifuza gukorana na Gisa cy’Inganzo indirimbo, uko azitwara n’uko izakirwa bikazagena imishinga izakurikira cyane ko hari amahirwe y’uko yaninjira muri KINA Music.

Aramutse yinjiye muri KINA Music, Gisa cy’Inganzo yaba asanzemo abarimo Butera Knowless, Nel Ngabo, Zuba Ray n’abandi bakorana barimo Platini na Tom Close.

Ishimwe Clement wa KINA Music amaze iminsi ari gukora kuri album ye nshya azasohora mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.

Gisa cy'Inganzo akomeje kuvugwa muri KINA Music

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages