Kwiyandikisha muri iri rushanwa bizarangira tariki 25 Ukwakira, byatangiye ku wa 1 Ukwakira 2020. Uwiyandikisha yohereza ubutumwa bugufi (SMS) kuri 1510, agashyiramo izina rye, imyaka afite n’akarere atuyemo agakurikiza amabwiriza.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo ‘More Events’, Dushime Christian, yabwiye IGIHE ko bishimira ko abantu benshi bamaze kwitabira kwiyandikisha muri iri rushanwa.
Ati “Ni ibintu byiza kuba abantu bari kwitabira kwiyandikisha muri iri rushanwa, nashishikariza n’abandi biyumvamo impano kubikora. Nta wamenya wasanga ziriya miliyoni zaba izawe ugakabya inzozi zawe. Ndabwira n’abandi bahanzi b’ibyamamare kwiyandikisha kuko hari amahirwe menshi ku muntu uzatsinda.”
Iyo umuntu amaze kwiyandikisha ahita abona ubutumwa bugufi burimo nimero imuranga ‘registration ID’.
Nyuma yo kubona ID, umuhanzi azifata video nto iri hagati y’amasegonda 45 na 60 ari kuririmba ayohereze kuri email [email protected] cyangwa kuri WhatsApp akoresheje nimero 0730086382. Kwiyandikisha bizarangira tariki 18 Ukwakira 2020.
‘The Next Popular Star’ ni irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere, rikazajya rica kuri Kigali Channel Two [KC2], shene ya kabiri ya Televiziyo y’u Rwanda, buri cyumweru kuva saa Mbili kugeza saa Tatu z’ijoro.
Rigamije gushaka impano zidasanzwe muri muzika zituye mu Rwanda, aho uzatsinda azahabwa igihembo cya miliyoni 50 Frw ndetse no gukora umuzingo w’indirimbo (album) umwe uzakorwa na SM1 Music Group, Ishami rya Sony Music Group.
Iri rushanwa riri gutegurwa ku bufatanye na Second Nature Films, Network Showbizz iri mu zatumiye abahanzi nka Jason Derulo na Sean Kingston mu Rwanda ndetse na SM1 Music Group ya Sony Music Group.
Abahanzi bose bemerewe kwiyandikisha, yaba abakizamuka, abagezweho ndetse n’ababimazemo igihe. Irushanwa rizagira ibyiciro bine, harimo n’icyo gutora uzaba wahize abandi.
Gisa James wamamaye nka Gisa cy’Inganzo wiyandikishije muri iri rushanwa asanzwe azwi cyane kubera ubuhanga bukomeye afite mu kugorora ijwi. Azwi mu ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Uruyenzi’, ‘Genda ubabwire’, ‘Umuturanyi’ n’izindi.
Ish Kevin we amazina asanzwe yitwa Semana Kevin Ishimwe. Yavutse mu 1997. Ni umwe mu bahanzi bari kwitwara neza mu muziki wa Hip Hop ndetse araharawe cyane cyane ku bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Yatangiye umuziki mu 2017, amaze gukora indirimbo 23. Avuga ko afite gahunda y’uko namara kugera kure azafasha abandi bahanzi bazaba batarazamuka.
Kenny K-Shot we, ubusanzwe yitwa Kenny Rulisa, afite imyaka 21. Yasoje amashuri yisumbuye mu 2017 mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG); muri Lycée de Kigali.
Uyu muraperi, mu miririmbire ye cyane yibanda ku njyana ya Trap kandi akaririmba mu rurimi rw’Icyongereza. Avuga ko afite gahunda yo guhindura imyumvire y’abantu bumva ko abahanzi b’Abanyarwanda bagomba kuririmba mu Kinyarwanda gusa.
Amaze gukora zirenga 30 zirimo 26 ziri kuri Mixtape ye yashyize hanze mu mwaka ushize, yitwa Inception. Aheruka gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Dreams’.
Indirimbo z’abahanzi basanzwe bazwi biyandikishije muri ‘The Next Pop Star’



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!