Uyu mugabo wageze muri RBA mu 2014 ubwo yari amaze gusezera havuzwe byinshi ku mbuga nkoranyambaga bitari ukuri , ibi bikaba ari bimwe mubyatumye afata umwanya wo gutanga ukuri kucyatumye asezera.
Gerard Mbabazi ubwo yari mu kiganiro Ally Soudy On Air, yavuze ko gusezera kwe ntaho bihuriye n’ubuyobozi bushya ahubwo yabonaga atari kuzuza neza inshingano z’akazi bitewe nuko zari zimaze kwiyongera akabona guhuza ibiganiro bye byo kuri YouTube n’ibya televiziyo bidahura kandi bimunaniza cyane ahitamo kumesa kamwe ndetse no gutanga umwanya ku bandi.
Ati “Abantu benshi bari babizi ko nzasezera mu kwezi kwa Mata, gusa ntibyakunze mpitamo kubishyira muri Nzeri, hari ikiganiro nari mfite cyitwa Zoom In kuri televiziyo narinaragihagaritse kubera ko nari mfite shene ya YouTube nkoraho ikiganiro cyitwa Inkuru Yanjye, kandi byose bikoresha amashusho nkabona kubihuza biri kunanira.”
“Rimwe na rimwe hari ibintu najyaga gushyira kuri YouTube nkabona biri kugongana n’ibyo kuri Televiziyo muri ZoomIn ahandi nkumva bimwe byo kuri Televiziyo nabishyira kuri YouTube, naravuze nti ibi bintu bishobora kuzatuma nkora nabi, reka nsezera nticara hano ntari gutanga umusaruro noneho reka mpe umwanya abandi.”
Gerard Mbabazi yasabye abantu kudahuze gusezera kwe no kuza kwa Sandrine Isheja muri RBA nk’umuyobozi mukuru wungirije kuko ntaho bihuriye kuko yari asanganwe iyi gahunda kuva muri RBA muri Mata 2024.
Yakomeje agira ati “Umva ba Michelle bari babizi ko ngomba kugenda kuri iriya tariki, bari bazi ko ntazahembwa ukwezi kwa cyenda (Nzeri) pe, none nkibaza nahunga Sandrine mu ruhe rwego, ntabwo ndi mubi kuri urwo rwego.”
Gerard Mbabazi yavuze ko ubuyobozi bwa RBA bwari bwaramusabye gutegura ikindi kiganiro kitazabangamira gahunda ze zatumye asezera ariko nabyo abigenza gake kuko yabonaga kubihuza bizatuma adatanga umusaruro asabwa.
Uyu mugabo yasezeye muri RBA mu mpera ya Kanama yatangiriye umwuga w’itangazamakuru kuri Radio Huye mu 2008 aho yamaze amezi make muri uwo mwaka agahita atsindira kujya kuba umwe mu banyamakuru ba Radio Salus ya Kaminuza y’u Rwanda.
Yavuye kuri iyi radio muri 2011 ahita yerekeza mu itangazamakuru ryandika kugeza mu mpera za 2013 ubwo yerekezaga kuri KT Radio aho yavuye mu 2014 yerekeza muri RBA.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!