Ndaruhutse ‘Fally’ Merci washinze Gen-Z Comedy ari na we uyiyobora yavuze ko iki gokorwa cyabaye ku wa 11 Ukwakira 2026 nk’uko byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga za Gen-Z Comedy na
Merci yavuze ko ari ho batangirije urugendo bise ‘GEN-Z Comedy Show High School Tour’ rwo kuzenguruka mu bigo by’amashuri bitandukanye bahashinga amatsinda (clubs) y’abanyarwenya mu rwego rwo guteza imbere impano zabo.
Ati “Nk’igice cy’urugendo rwa GEN-Z Comedy Show High School Tour, dutangije ku mugaragaro itsinda ‘Indatwa Comedy Show’ muri Groupe Scolaire Officielle de Butare, Indatwa n’Inkesha, i Huye; bizaha urubuga abanyeshuri bakiga urwenya, bakagaragaza ubuhanzi bwabo ndetse bakazamura impano zabo”.
Yakomeje agira ati “Iyi gahunda igamije gukarishya abanyempano bakiri bato, kububakamo icyizere no gutuma abanyeshuri bahinduramo ubuhanzi bwabo amahirwe akomeye. Urubuga rushya ku mpano zikiri nto. Urugendo rutangiriye aha”.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Dr. Nelson Mbarushimana, n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Parfait Ishungure, ni bamwe mu bitabiriye kandi bashyigikiye iki gikorwa cyabereye i Butare mu Karere ka Huye, nyuma yo gukorana siporo rusange.
Abanyarwenya babarizwa muri Gen-Z Comedy bitabiriye iki gikorwa barimo Fally Merci, Umushumba, Pirate, Muhinde, n’abandi bari bagiye kwifatanya na bo.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!