Ni indirimbo nshya zasohowe n’abahanzi banyuranye barimo abafite amazina akomeye ndetse n’abakizamuka muri muzika nyarwanda.
Mu bahanzi basohoye indirimbo nshya harimo, Aline Gahongayire, Amag The Black, Bosco Nshuti, Safi Madiba , Jules Sentore , Ish Kevin, Amalon, Li John n’abandi.
Nk’uko bisanzwe buri mpera z’icyumweru IGIHE ikora urutonde rugizwe n’indirimbo nshya z’abahanzi nyarwanda zafasha buri wese kunogerwa n’impera z’icyumweru.
‘Ubu Ndashima’ - Aline Gahongayire
Aline Gahongayire yatangiye umwaka wa 2023 aha abakunzi b’umuziki we indirimbo ya kabiri kuri album ye ya Karindwi yitegura kumurika uyu mwaka.
Iyi ni indirimbo yise ‘Ubu ndashima’ yakomoye ku mashimwe yavanye mu bihe bya Covid-19, amajwi yayo yatunganyijwe na Clement Ishimwe
‘Fame’ - Safi Madiba
Niyibikora Safi umaze imyaka ine atangiye urugendo rwo gukora umuziki ari wenyine nyuma yo kuva mu itsinda rya Urban Boys, yamuritse indirimbo ya mbere iri kuri album ya kabiri yise ‘Fame’ yitegura kumurika mu minsi iri imbere.
Iyi ndirimbo nshya ya Safi Madiba yise ‘Fame’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na Madebeats mu gihe amashusho yayo yafatiwe muri Canada aho uyu muhanzi asigaye atuye kuva mu 2020 yatunganyijwe na Falcon.
‘Full Stop’ – Ish Kevin na Juno Kizigenza
Mbere y’uko umwaka wa 2022 uragira umuraperi Ish Kevin yamurikiye abakunzi ba Trappish amashusho y’indirimbo yakoranye na Juno Kizigenza, ikaba imwe muzigize EP yise ‘Long Way Up’.
Iyi ndirimbo bise ‘Full Stop’ amajwi yayo yakozwe na Pro Zed akazi yafatanyije na Yannick MYK na Alexander Wright mu gihe amashusho yayo yakozwe na Chico Berry.
‘Icyeza’ - Jules Sentore
Jules Sentore uri mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki gakondo, yatangiye umwaka wa 2023 ashyira hanze indirimbo yise ‘Icyeza’ yasohoye ari mu Bufaransa.
Iyi ndirimbo yakozwe na Madebeats, Jules Sentore avuga ko ari iy’ubukwe, yifuza ko yazajya ifasha abageni cyane ko yiganjemo amagambo meza abwirwa umukobwa uba ugiye kurushinga.
‘Abapagani Turi benshi’ - Amag The Black
Muri iki cyumweru uraperi Hakizimana Amani wamamaye nka Amag The Black nyuma y’igihe kinini yari amaze atumvikana mu ndirimbo nshya yagarukanye iyo yise ‘Apagani turi benshi’.
Iyi ndirimbo itangirwa n’isengesho ry’usaba kubabarirwa ibyaha bye, yakorewe mu Ibisumizi, amajwi yayo yatunganyijwe na Eveydecks.
‘Pola’ - Li John na Papa Cyangwe
Producer Li John usanzwe amenyerewe mu gutunganya indirimbo z’abandi bahanzi, arakataje mu kwikorera umuziki we, kuri ubu uyu musore yasohoye indirimbo ye ya kane yise ‘Pola’.
Iyi ni indirimbo yakoranye n’umuraperi Papa Cyangwe, yakozwe mu buryo bw’amajwi na Li John mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Clovis afatanyije na Chid The Director
‘Ampayinka’ - Khalfan Govinda na Beat Killer
Mu ntangiriro z’uyu mwaka umuraperi Khalfan Govinda yahuje imbaraga na Beat Killer bakorana indirimbo bise ‘Ampayinka’.
Iyi ndirimbo igaragaramo abanyarwenya Taikun Ndahiro na Mitsutsu ndetse n’umukinnyikazi wa filime Uwimpundu Sandrine uzwi nka Rufonsina muri sinema nyarwanda.
Amajwi yayo yatunganyijwe na Beat Killer asozwa na Bob Pro, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Ligana ndetse na Director C.
‘Mi Flor (Karabo Kanjye)’ – 2 Saint , Kivumbi King, Confy, Murashi Yano na Black Widow
Ntwari Toussaint azwi nka 2Saint mu muziki nyarwanda mu kuyobora no gutunganya amashusho y’indirimbo , muri iki cyumweru yamutse indirimbo nshya yahurijemo abahanzi bane barimo Kivumbi King, Confy, Murashi Yano na Black Widow.
Iyi ndirimbo yumvikanamo inkuru y’umusore ukundana n’umukobwa ariko undi we akaba amuca inyuma, aba basore baririmba basaba uyu mukobwa kureka kwigira nk’isahane buri wese aza akozamo ikiyiko.
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Davydenko afatanyije na Quba mu gihe amashusho yayo yakozwe na Eazy cuts afatanyije na Dir Wade.
‘On Me’ -Amalon
Umuhanzi Amalon wakoze indirimbo eshanu umwaka ushize, harimo eshatu ziri kuri EP yise "H.K.P (Hovah Knows Peace)" , yatangiye 2023 aha abakunzi be indirimbo nshya yise “On me”
Iyi ndirimbo amajwi n’amashusho yayo byatunganyijwe na Dizo Last
‘Vicious’- King Pac
Nyuma y’amezi ane yari amaze adashyira ahagaragara igihangano gishya umuraperi King Pac yagarukanye indirimbo yise ‘Vicious’.
Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Bobly mu gihe amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Dir Wade asozwa na King Pac.
‘Iwawe’ – Eesam
Umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Eesam yatangiye umwaka wa 2023 amurikira abakunzi b’umuziki nyarwanda indirimbo nshya yise ‘Iwawe’.
Iyi ndirimbo irata ubwiza bw’umukobwa , amajwi yayo yakozwe na X on The Beat na Ayoo Rash asozwa na Bob Pro, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Olaf Datus akazi yafashijwemo na Mukara Alain.
‘Hallo’ – Lamton , Papa Cyangwe na EL Mood
Umuhanzi Twizeyimana Lambert wahisemo izina rya Lamton mu muziki, aherutse kumurikira abakunzi b’umuziki nyarwanda indirimbo yise ‘Hallo’ yahuriyemo n’umuraperi Papa Cyangwe na El Mood.
Uyu musore usanzwe ufite imyambaro yise ‘Ndishimiye’ na kampani ‘Wow Protocal’ ikora serivise zo kwakira abantu, iyi ndirimbo ye yakozwe na Kush Beatz mu buryo bw’amajwi ,mu gihe amashusho yayo yakozwe na KingSley akazi yafashijwemo na Ikenkee.
Lamton wize ibijyanye no gutunganya umuziki (Audio Production) akorera umuziki we muri Dimes Limited.
‘Revenge’ - Gsb kiloz na Glory Majesty
GSB Kiloz na Glory Majesty bahuriye mu ndirimbo bavugamo agahinda k’abahanzi, rimwe na rimwe banagambanirwa na bagenzi babo bafatanyije mu rugendo rwabo rwa muzika.
Aba bahanzi bumvikana bibasira bagenzi babo baharawe n’abiganjemo urubyiruko na bamwe mu banyamakuru babashyize ku ibere, bagasiga icyasha abakora icyo bita “Hip Hop’’ yo ku muhanda bavuga ko ivugira rubanda rugufi.
Iyi ndirimbo mu majwi yakozwe na Nexus nyiri Good Kind Music inononsorwa na Bob Pro, mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na MU.
‘Iyo Uvuze Biraba’ - Elayone Music
Elayone Music itsinda rigizwe n’abaramyi baturuka mu matorero atandukanye ya Pantekote ribarizwa mu muryango mugari wa Elayone Ministries watangijwe na Serge Sangwa washinzwe mu 2007 ritangiye umwaka rishyira hanze indirimbo nshya bise "Iyo Uvuze Biraba".
Ni indirimbo ikangurira umuntu wese kwizera Imana, kumvira, kuyoborwa nayo no kuyitegereza kuko ishoboye byose.
‘Fifti/Fifti’ – Javanix
Umuraperi Javanix yatangiye umwaka ahereza abakunzi be indirimbo nshya yise ‘Fifti/fifti’.
Iyi ndirimbo yakozweho n’aba-producer batatu barimo Beatkilla, Fazzo isozwa na Hubert skillz, amashusho yayo yakozwe na Sinta films afatanyije na Coin.
‘Mu gitondo’ - Aime Uwimana
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aime Uwimana yatangiye umwaka aha abakunzi b’umuziki we indirimbo yise ‘Mu gitondo’.
Amashusho y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Impinga Filmz , ayoborwa na Iradukunda Yves mu gihe amakwi yayo yakozwe na M.Bruce.
‘Babwire’ - Bosco Nshuti
Umuramyi Bosco Nshuti atangiye umwaka aha abakunzi b’umuziki indirimbo yise ‘Babwire’.
Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Nicolas, mu gihe amashusho yafatiwe mu gitaramo Unconditional Love Live Worship Concert yakoze umwaka ushize 2022 yatunganyijwe na Kampani ya Ishusho LTD.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!