Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uyu mubyeyi wari ugeze mu zabukuru yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Ukuboza 2022 azize uburwayi.
Gabiro abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragarije abamukurikira ko ari mu bihe bitamworoheye byo kubura umubyeyi we.
Yanditse agira ati ”Uruhukire mu mahoro Papa, unsize nari ngeze aho ngukeneye, nakifuje ko wakabaye wambwiye ijambo rya nyuma, nzahora nshimishwa n’ibihe bya nyuma twagiranye.”
Amakuru ava mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi avuga ko Se yari amaze igihe arwaye nubwo hatatangajwe indwara yari arwaye.
Gabiro ni umwe mu bahanzi bamaze igihe bakora umuziki, yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Byakubera", "Kaka Dance", "Special", "Karolina" yakoranye na Dream Boyz , Igikwe yakoranye na Confy n’izindi nyinshi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!