00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

France Mpundu yibarutse imfura ye na Moctar

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 July 2026 saa 02:34
Yasuwe :

France Mpundu na Moctar, bibarutse umwana w’umukobwa, nyuma y’igihe batangaje ko uyu mukobwa atwite.

Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko France Mpundu yibarutse mu cyumweru gishize. Icyakora aba bombi ntibaragira icyo batangaza ku mugaragaro ku bijyanye n’ivuka ry’umwana wabo.

Urukundo rwa France Mpundu na Moctar rwatangiriye mu irushanwa rica kuri televiziyo rya ‘The Secret Story’, ndetse birangira uyu musore ukomoka muri Niger aryegukanye.

Nyuma yo kubona uburyo aba bombi bakunzwe cyane, Canal+ yabahaye ikiganiro cyihariye cyitwa ‘Vie VIP’, kigaruka ku buzima bwabo bwa buri munsi.

Iki kiganiro gitambuka kuri Canal+ Magic, kikerekana ubuzima bwa France Mpundu na Moctar mu Rwanda no mu bindi bihugu basura, aho buri rugendo n’ibikorwa byabo bifatwa amashusho.

Kimwe mu bikubiye muri iki kiganiro harimo urugendo baherutse kugirira muri Zanzibar, aho Moctar yongeye kwambika France Mpundu impeta mu rwego rwo kongera gushimangira isezerano ry’urukundo rwabo, nyuma y’uko yari yamusabye ko bazabana akaramata muri ‘The Secret Story’.

Mu gace ka kane ka ‘Vie VIP’ gaheruka gutambuka, France Mpundu yajyanye Moctar iwabo i Nyanza, amwereka ababyeyi be.

Moctar na France Mpundu bari bamaze iminsi batangaje ko bitegura kwibaruka imfura yabo
France Mpundu na Moctar babyaye umwana w'umukobwa
Moctar na France Mpundu bibarutse imfura yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages