Iki gikorwa ryabaye ku wa 25 Nyakanga 2026, ariko cyagizwe ibanga kuko ibice byinshi byacyo byafashwe amashusho kugira ngo bizerekanwe mu kiganiro ’Vie VIP’ kiri gutambuka kuri Canal+ Magic.
Aba bombi basezeranye imbere y’Imana mu gihe banitegura kwibaruka imfura yabo, nyuma y’igihe kigiye kuzura umwaka bakundana.
Moctar na France Mpundu bahuriye bwa mbere mu kiganiro ’Secret Story’ cyabereye muri Afurika y’Epfo, ari na ho urukundo rwabo rwatangiriye.
Inkuru y’urukundo rwabo yatangiye kumenyekana cyane ubwo Moctar yambikaga France Mpundu impeta muri iki kiganiro, nubwo hari benshi babanje gukeka ko ari igice cy’umukino wari urimo kubera imbere ya camera.
Nyuma y’irangira ry’iki kiganiro, bakomeje kugaragara bari kumwe mu bihe bitandukanye. Moctar yaje i Kigali gusura France Mpundu, nyuma bombi bajya no kwirega mu muryango w’uyu mukobwa.
Mu mezi yakurikiyeho, France Mpundu na Moctar batembereye mu bihugu bitandukanye bafata amashusho y’ikiganiro cyabo ’Vie VIP’.
Muri rumwe muri izo ngendo, Moctar yongeye kwambika France Mpundu impeta mu birori byabereye ku mucanga wo muri Zanzibar, bikomeza gushimangira urukundo rwabo mbere y’uko basezerana imbere y’Imana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!