00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

France Mpundu mu byishimo byo gukorana na Juno Kizigenza

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 May 2025 saa 01:27
Yasuwe :

France Mpundu uri mu bahanzikazi bari kugenda bigarurira benshi mu muziki w’u Rwanda, yishimira ko nyuma yo gusinya amasezerano y’imikoranire na Juno Kizigenza abinyujije muri Sosiyete ‘Huha Records’, byamuhaye umusaruro ukomeye.

Ibi uyu mukobwa yabikomojeho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, nyuma yo gusohora indirimbo yise “Nabikoze” ari nayo ya gatatu yashyize hanze nyuma yo gutangira gukorana na Huha Records guhera mu 2023.

Ati “Gukorana na Nando ndetse na Juno byangiriye akamaro mu muziki wanjye kuko n’izindi mbaraga nungutse mu ikipe nari nsanzwe mfite. Ni abantu bagira umurava, bakunda ibyo bakora[…]kuri njye byatumye ndushaho gutera intambwe nziza kurushaho mu muziki wanjye.”

Uyu mukobwa usanzwe ufite izindi ndirimbo ebyiri yakoze nyuma yo kwinjira muri ‘Huha Records’ zirimo iyitwa ‘Umutima’ ndetse na ‘Nzagutegereza’, yakomeje avuga ko ari no guteganya gukora ibindi bintu byinshi byiza mu muziki.

Ati “Hari ibyiza mfitiye abakunzi banjye mu gihe kiri imbere, ariko ni babe nibumve “Nabikoze” indirimbo yanjye nshya, iri hose ku mbuga zicururizwaho imiziki, bayisangize n abandi igere kure.’’

‘Nabikoze’ ni indirimbo y’urukundo aho Mpundu yavuze ko yayikoze ashaka kugaragaza ko hari igihe abantu bakundana bikagera aho umwe muri bo yumva nta kintu na kimwe atarakorera mugenzi we.

France ubusanzwe yitwa Gusenga Munyampundu Marie France, yavukiye mu Ntara y’ Amajyepfo mu Karere ka Nyanza.

Yatangiye kuririmba akiri muto afite imyaka hagati y’itanu n’itandatu. Afashwa cyane n’ababyeyi be, ariko atangiye gukura nibwo yagendaga yiyumvamo ko umuziki ari impano ikomeye afite kandi agomba kuwubyazamo umusaruro.

Yakomeje kuririmba nyuma y’aho agira amahirwe yo kwitabira amarushanwa yitwa ‘I’m the future’, arayatsinda bimuhesha amahirwe yo kwinjira no gukomeza urugendo rwe rw’umuziki, akabya inzozi yahoranye kuva kera.

Uyu mukobwa w’imyaka 25, amashuri y’incuke n’abanza yayize ku ishuri rya Saint Joseph. Ayisumbuye mu cyiciro rusanjye ayigira muri College Christ-Roi i Nyanza kuva mu 2013 kugeza mu 2015.

Yasoreje amashuri muri Ecole Notre Dame de la Providence i Huye aho yize kuva mu 2016 kugeza mu 2018. Yize kaminuza muri African Leadership University (ALU).

France Mpundu yatangiye umuziki mu myaka isaga itandatu ishize
Uyu mukobwa yavuze ko uyu mwaka afite byinshi azaha abakunzi be
France Mpundu ashaka ko uyu mwaka uzarangira hari indi ntambwe yisumbuye ateye mu muziki
Uyu mukobwa yashyize hanze indirimbo nshya
France Mpundu yishimira umusaruro wo gukorana na Juno Kizigenza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .