Ni amafoto uyu muhanzi yaherekeresheje amagambo agira ati “Sinzi uko nabivuga gusa twafashe icyemezo cyo kubibereka. Mictance si inkuru y’urukundo rwatangiriye mu maso yanyu ahubwo ni amateka y’ubuzima bw’umuryango w’ibyamamare wamaze kunguka uwa gatatu.”
Uretse kuba bitegura kwibaruka imfura yabo, nyuma yo guhurira mu kiganiro ‘The Secret Story’ kwa France Mpundu na Moctar ndetse bakagikundaniramo, abafana batangiye kujya babagaragariza urukundo ku rwego rwo hejuru.
Ibi byatumye Canal+ yemera kubakorera ikiganiro cy’ubuzima bwabo kizajya gitambuka kuri ‘Canal+ Magic’.
Iki kiganiro kizaba cyitwa ‘Vie VIP’ kizajya cyibanda ku mashusho y’ubuzima France na Moctar babamo yaba mu Rwanda ndetse n’ahandi bakunze gutemberera cyane ko buri ntambwe yabo yose iba ifatwa amashusho.
Kimwe mu by’ibanze byo kwitega muri iki kiganiro ni urugendo baherutse gukorera muri Zanzibar.
Ni na ho Moctar yongeye kwambikira France Mpundu impeta mu rwego rwo gushimangira ko yari akomeje ubwo yamusabiraga muri ‘The Secret Story’ ko bazabana akaramata.
Umwe mu bantu ba hafi b’iyi ‘couple’ waganiriye na IGIHE yagize ati “Biriya mwabonye ni ibyo kuri televiziyo, urumva nubwo byari byo ariko impeta yari yamwambitse si iyo yari yarahisemo kuko ni iyo bamuguriye, ikindi bagombaga kujya ahantu heza hatari ahabereye kiriya kiganiro bakaba ari ho bafatira amashusho.”
France Mpundu na Moctar bamaze igihe bafata amashusho y’iki kiganiro kigiye gutangira gutambuka kuri ‘Canal+ Magic’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!