Muri iyi ndirimbo hari aho aba bahanzi baririmba bati “Uyu we ni neza, namugize uwanjye mwe mutabikeka, ntaho mwamuhera, niba mutabizi n’ivi nzaritera.”
Mu bindi bitero aba bahanzi bakomeza bavuga ko uyu mukobwa ari uw’umutima kandi ntawe wagereranywa na we.
Fireman yabwiye IGIHE ko guhimba iyi ndirimbo byaje bya gihanzi, agakorana na Symphony kuko ari abasore b’abanyempano kandi bari kwitwara neza muri iki gihe.
Ati “Ni indirimbo idafite aho ihuriye n’ubuzima bwanjye cyangwa ubw’uwundi muntu uwo ariwe wese. Kuyikora byaje bya gihanzi, ndandika nitabaza Symphony kuko bari kwitwara neza muri iki gihe.”
Fireman yavuze ko imishinga ye myinshi yadindijwe cyane na Coronavirus, ariko ubu abakunzi be akaba agiye gutangiza kubazeza asohora indirimbo adahagarara.
Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo nshya yakozwe na The Major/Back Stage amashusho afatwa na Bob Chris Raheem.
Fireman aherutse gusinya amasezerano mu nzu ifasha abahanzi yitwa Tacona Music.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!