00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filimi ‘Beyond the Genocide’ yegukanye igihembo muri California

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 September 2025 saa 12:21
Yasuwe :

Filimi mbarankuru y’Umunyarwanda Zion Sulaiman Mukasa Matovu, yise ‘Beyond the Genocide’ yongeye kwandika amateka mashya nyuma yo kwegukana igihembo cy’icyubahiro mu irushanwa mpuzamahanga rya Accolade Global Film Competition ribera muri California, muri Amerika.

Iki gihembo cya ‘Award of Merit (Documentary Feature)’ kije mu gihe iyi filimi imaze amezi atanu gusa isohotse, ariko ikaba imaze guhesha u Rwanda ishema rikomeye ku rwego mpuzamahanga. Ni ubwa mbere mu mateka y’igihugu no mu karere k’Iburasirazuba bwa Afurika filime mbarankuru nk’iyi, yakozwe n’Abanyarwanda bonyine, igerageza kugera ku rwego nk’uru.

Zion Mukasa yabwiye IGIHE ko iki gihembo atari icye wenyine, ahubwo ari icya buri Munyarwanda.

Ati “Ibi bihembo si ibyanjye gusa, ni iby’abarokotse Jenoside bose batwizeye bakatubwira inkuru zabo, iby’urubyiruko rwose rwagize uruhare muri uyu mushinga, ndetse n’iby’igihugu cyacu cyose gikomeje kwereka isi isomo ry’ubudahangarwa.”

Uyu muyobozi wa filimi yashimiye by’umwihariko Perezida Paul Kagame ku buyobozi bwe n’imbaraga zo guharanira amahoro, avuga ko iyo bitaba ibyo, Beyond the Genocide itari kuba filime iriho ubu.

Ibi bihembo bibiri bya Beyond the Genocide birimo icya ‘Impact DOCS Awards’ na ‘Accolade Global Film Competition’ byose yaherewe muri Amerika, ni intangiriro nziza yerekana ko sinema y’u Rwanda iri ku rugero rwo guhangana ku Isi. Ibi bifunguye kandi amarembo mashya y’abahanzi b’Abanyarwanda, bikabereka ko bishoboka kuba ku rwego mpuzamahanga badatatanye ku muco n’ukuri kwabo.

Beyond the Genocide yasohotse ku itariki ya 8 Mata 2025, mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu gihe gito cyane, imaze kugaragarizwa abantu barenga 15.000 mu mashuri na za kaminuza zo mu Rwanda.

Yanamuritswe muri sosiyete n’ibigo bitandukanye birimo MTN Rwanda, Access Bank, PAGE Rwanda muri Canada, ndetse no mu bihugu nka Kenya, Uganda, Israel, u Budage ndetse na Paris mu Bufaransa.

Iyi filimi igaruka ku mateka n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko kandi ikanerekana imbaraga z’ubuzima bushya n’ubutwari bw’Abanyarwanda mu rugendo rwo kwiyubaka. Kuba yarashimwe muri California byongeye kuyishyira mu rwego rumwe na filimi zagiye zigaragazwa muri Sundance, IDFA, Hot Docs ndetse no mu bihembo bya Oscars.

Zion Mukasa yabwiye IGIHE ko iki gihembo atari icye wenyine, ahubwo ari icya buri Munyarwanda
Iyi filime yegukanye igihembo cya kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages