00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime nyarwanda ihataniye igihembo muri ‘Seoul International Drama Awards’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 June 2026 saa 10:41
Yasuwe :

Filime ‘Hurts Harder’ iri mu zikunzwe cyane muri sinema nyarwanda yashyizwe mu zihataniye ibihembo bya ‘Seoul International Drama Awards 2026’.

Iyi filime yakozwe na Zacu Entertainment iri mu cyiciro cya Short-Form Drama, gihuza filime ngufi z’uruhererekane zikomeje kugenda zamamara ku Isi.

Mu cyiciro cya ‘Short-Form Drama’ ‘Hurts harder’ ihatanye na filime 49 zaturutse mu bihugu 10 byo ku migabane itandukanye y’Isi.

Nk’uko abategura Seoul International Drama Awards babitangaje, iyi filime yakorewe mu Rwanda yatoranyijwe kubera uburyo igaruka ku buzima bw’urubyiruko muri iki gihe, ikagaragaza ibibazo by’irangamimerere, urukundo, umubano ndetse n’ingaruka z’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga mu mibereho ya buri munsi.

Iyi filime imaze igihe ikunzwe n’abatari bake mu Rwanda no hanze yarwo, ndetse muri Mata 2026 abayikora batangaje ko bari gutegura ’Season’ ya gatatu yayo cyane ko izabanje zakunzwe bikomeye.

Kuba Hurts Harder iri muri aya marushanwa ni indi ntambwe ikomeye kuri sinema nyarwanda, cyane cyane ko u Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika byitabiriye bwa mbere iri rushanwa muri uyu mwaka.

‘Seoul International Drama Awards’ yatangiye mu 2006 i Seoul muri Koreya y’Epfo. Muri uyu mwaka wa 2026, yakiriye filime zirenga 352 zaturutse mu bihugu 46, umubare munini kurusha indi myaka yose yabanje.

Byitezwe ko abegukanye ibihembo bazatangazwa mu birori biteganyijwe ku wa 8 Ukwakira 2026 muri Seoul.
‘Season’ z’iyi filime zamaze gukorwa uko ari ebyiri zifite ‘Episodes’ 50, buri yose ifite iminota 26. Yatunganyijwe ku bufatanye bwa Cinedopest ya Mizero Yves ari na we uyiyobora ndetse na Zacu Entertainment.

Mu bakinnyi b’imena bagaragaramo harimo Irakoze Ariane Vanessa ukina yitwa Kate, Shemaryimanzi Dwane Emmy (Tete) ,Iradukunda Nadine (Sasha) na Irakoze Eliane (Olga).

Mu itangwa ry’ibihembo bya ‘Mashariki Awards’, Mizero Yves yabaye umuyobozi mwiza wa filime abikesha iyi filime mu gihe na yo yahembwe nk’iya ‘serie’ nziza y’umwaka.

Iradukunda Nadine akina muri iyi filime yitwa Sasha
Irakoze Ariane Vanessa akina muri iyi filime ari Kate ni na we mukinnyi filime ishingiyeho
Shemaryimanzi Dywane ni we ukina ari Tate muri iyi filime
Irakoze Eliane akina muri iyi filime yitwa Olga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages