Izi ni zimwe muri filime IGIHE yateguriye abakunda kuzireba zabafasha kuryoherwa na weekend.
Shazam! Fury of the Gods
Iyi ni filime ishingiye ku mbaraga zidasanzwe, igaruka nkuru y’abana bahabwa imbaraga zibafasha kurwanya ikintu cyose cyahungabanya Isi kivuye ku wundi mubumbe.
Mu 2019 nibwo igice cyayo cya mbere cyasohotse kigaragaramo ibyamamare muri sinema nka Zachary Levi, Lucy Liu, Meagan Good n’abandi.
Igice cyayo cya kabiri cyasohotse tariki 17 Werurwe 2023, imara amasaha abiri n’iminota 10.
Inside
Iyi ni filime igaruka ku nkuru ry’umugabo w’umujura wiba imitako y’ubugeni.
Umunsi umwe ajya kwiba ariko ntibimugendekere neza agahera mu nzu aba yagiye kwibamo, bagenzi
be bamufashaga bari hanze bakamutererana akisanga ari wenyine.
‘Inside’ yasohotse tariki 16 Werurwe 2023, igaragaramo ibyamamare muri sinema nka Willem Dafoe wakinnye muri ‘Spider-man’, Josia Krug n’abandi.
A Snowy Day in Oakland
Niba ukunda filime zisekeje ‘A Snowy Day in Oakland’ yagufasha kuryoherwa mu bihe byawe by’akaruhuko.
Igaruka ku nkuru y’umukobwa wimukira mu mujyi wa Oakland nyuma yo gutandukana n’umusore bakundanaga.
Atangira ubuzima bushya afungura ivuriro rye rito muri uwo mujyi, nyuma agasanga ari umujyi wari ukeneye umuganga wo kuganiriza abaturage baho ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
Iyi filime yasohotse tariki 17 Werurwe 2023, igaragaramo ibyamamare muri sinema nka Michael Jai White, Nicole Ari Parker, Keith David n’abandi.
The Magician’s Elephant
Iyi ni filime igaruka ku nkuru y’umwana w’umuhungu ushakisha mushiki we wabuze, akajya ku mupfumu kugirango abashe kumubwira niba ari muzima.
Uyu mwana w’umuhungu aza guhabwa ikizamini cyo gukurikira inzovu abwirwa ko ariyo izamugeza aho mushiki we ari, gusa ahura na byinshi bimugora kugira ngo ayihabwe kuko iba ifitwe n’abasirikare b’ibwami.
Iyi filime yasohotse tariki 10 Werurwe 2023, imara isaha n’iminota 43
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!