Buri cyumweru ibigo bitandukanye bitunganya filime bizisohora umusubirizo, ndetse usanga hari amatariki yatangajwe mbere yigihe zisohokera, abantu bazitegerezanyije amatsiko.
Niba uri umukunzi wa sinema ntukwiye gucikwa na zimwe muzasohotse muri iki cyumweru .
IGIHE yabateguriye zimwe muri filime zasohotse zagufasha kuryoherwa na weekend ya nyuma ya Mutarama.
Bezos: The beginning
Iyi ni filime igaruka ku gitabo ‘Zero to Hero, Bezos: The Beginning’ kivuga ku mateka y’umuherwe Jeff Bezos, urugendo rwe mu kurema urubuga rwa ‘Amazon’ rukomeye kurujya n’uruza rw’abaguzi n’abacuruzi ku Isi.
Iyi filime imara isaha n’iminota 39, yasohotse ku wa kabiri tariki 24 Mutarama 2023, igaragaza ingorane uyu mugabo yanyuzemo mu gushyira mu bikorwa inzozi ze aho inshuti ze n’umugore we bamuca intege bamuhora ko yaretse akazi keza yarafite ntibumve intumbero ye.
Ni filime wareba ubaye ukunda ibijyanye n’amateka nyakuri y’abantu babayeho.
Pathaan
Iyi ni filime yimirwano igaruka ku musirikare w’u Buhinde uhabwa akazi katoroshye ko guhagarika uwahoze ari umuyobozi w’igisirikare cyabo, wigomeka akajya gukorera umutwe w’ibyihebe ufite umugambi wo gukwirakwiza virusi mu gihugu.
Ni filime igaragaramo ibyamamare muri sinema nka Shah Rukh Khan, John Abraham na Deepika Padukone, yasohotse ku wa gatatu tariki 25 Mutarama 2023, imare amasaha abiri n’iminota 40.
Teen wolf; the movie
Iyi ni filime igaruka ku bantu badasanzwe, bafite imbaraga z’ubunyamwaswa igice kimwe ari abantu ikindi ari imbwa z’ishyamba, ndetse bashobora guhindura umuntu akaba nkabo iyo bamurumye bakamutera ubumara buva mu menyo yabo.
Iyi filime irangira ifitanye isano na filime y’uruherekane ya ‘Teen Wolf’ yasorejwe kuri season ya gatandatu.
‘Teen wolf; The movie’ imara amasaha abiri n’iminota 30 yasohotse tariki 26 Mutarama 2023.
Iki gice kigaruka ku bufatanye bw’aba bantu bafite imbaraga zo guhinduka imbwa z’inkazi babahanganye n’abandi baba bararahiye kubamaraho ngo babice, mu rwego guhuza imbaraga mu kurwanya ibindi biremwa biba byateye umujyi kandi bishobora kubarimbura bose.
Left behind: The rise of antichrist
Iyi ni filime igaruka ku munsi wo kurimbuka ku Isi aho abashimwa n’Imana bajyanwa mu ijuru hagasigara abatarayizeye, bagwirwa n’ishyano ryo kuyoborwa n’umuntu mu bikorwa bya se kibi.
Iyi filime imara amasaha abiri, yasohotse tariki 26 Mutarama 2023, igaragaramo ibyamamare nka Neal McDonough wakinnye mu zindi zakunzwe nka ‘Apex’, ‘Captain America’ n’izindi.
Maybe I do
Iyi ni filime wareba yakuruhura mu mutwe kubakunda iz’urukundo, bikaba akarusho uri kumwe n’umukunzi wawe, kubera inyigisho zakwigirwamo n’abafite gahunda yo gushakana.
‘Maybe I do’ igaruka ku musore n’umukobwa bafite gahunda yo kubaka urugo nyamara bakaba bafitanye ibibazo byo kutizerana, umunsi wo kwiyerekana mu miryango yabo basanga ababyeyi babo baziranye bigiye kure ndetse baragiranye umubano wihariye.
Ni filime imara isaha imwe n’iminota 35, igaragaramo ibyamamare muri sinema nka Richard Gere, Emma Roberts, Luke Bracey n’abandi , yasohotse tariki 27 Mutarama 2023.
Aurora: A love story
Ni filime y’urukundo igaruka ku musore n’umukobwa biteguye kurushinga ubukwe bwabo bukabera ku kirwa cya Puerto Rico.
Ku munsi w’ubukwe umugeni aza kumenya amabanga yahishwe n’umusore bigatuma umubano wabo utangira kuzamo agatotsi mu gihe bataranasinyira ku bana nk’umugore n’umugabo, umugeni agahitamo kutagera aho bari gukorera ubukwe.
Ni filime imara isaha n’iminota 35, yasohotse tariki 27 Mutarama 2023.
Condor’s Nest
Niba ukunda filime z’intambara, ‘Condor’s Nest’ igaruka ku musirikare w’umunyamerika ufite inyota yo kwihorera ku mugaba w’ingabo z’aba Nazi, nyuma yo kwica bagenze be bari kumwe mu indege mu myaka icumi ishize.
Iyi filime yasohotse tariki 27 Mutarama 2023, imara isaha n’iminota 45, igaragaramo ibyamamare nka Arnold Vosloo wakinnye mu zakunzwe nka ‘G.I Joe’, ‘Fire and Ice: The Dragon Chronicles’ n’izindi.
Uwera
Ni filime Nyarwanda yakomotse ku ikinamico ‘Icyanzu cy’Imana’ yakunzwe mu Rwanda, imenyekana cyane ku izina rya Uwera.
Iyi filime igaruka kuri Uwera uba ari umukobwa wa Mbanzamihigo wari umutware wo mu Bukunzi, wari ufite abakobwa babiri afite gahunda yo gushyingira umukuru muri bo umutware wa Nkore.
Uwera wabanaga na mukase Nyirancyaho, yamugiriye ishyari bituma amubeshyera ko atwite kugira ngo atarongorwa n’uwo mutware. Yavuze ko inda ye yatumye imvura itagwa muri ako gace bityo akwiye kurohwa.
Se yaje kubyemera bajya kumuroha mu mugezi wa Rubyiro gusa aza kurohorwa n’umugaragu w’iwabo witwaga Kwibuka.
Iyi filime yamaze gutegurwa, izaca kuri shene ya Zacu TV yo kuri Canal + , ku cyumweru tariki 29 Mutarama 2023, saa moya za nimugoroba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!