00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime ‘Hurts Harder’ yahogoje benshi igiye gukorerwa ‘season’ ya gatatu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 April 2026 saa 11:17
Yasuwe :

Nyuma y’uko hakozwe ‘season’ ebyiri za filime ‘Hurts Harder’ iri mu zigezweho muri sinema y’u Rwanda, zigakundwa cyane, hagiye gukorwa iya gatatu.

Kuri uyu wa 20 Mata 2026 ni bwo ubuyobozi bwa ‘Zacu Entertainment’ bwagiranye na Mizero Yves usanzwe uyitunganya, amasezerano yo gukora ‘season’ ya gatatu y’iyi filime.

Mu kiganiro na IGIHE, Nelly Wilson Misago uhagarariye ‘Zacu Entertainment’ yavuze ko bamaze gushyira umukono ku masezerano yo gukora ‘season’ ya gatatu nyuma yo kubona uko abantu bakunze ibice byabanje.

Ati “Ibice bibiri byasohotse byarakunzwe cyane ku buryo ubu ari imwe muri filime zigezweho mu Rwanda. Ni yo mpamvu twamaze kwiyemeza gutangira gukora igice cya gatatu kizagaragaramo abakinnyi bose bayinyuzemo n’abandi bashobora kongerwamo.”

‘Season’ z’iyi filime zamaze gukorwa uko ari ebyiri zifite ‘Episodes’ 50, buri imwe ifite iminota 26. Yatunganyijwe ku bufatanye bwa Cinedopest ya Mizero Yves ari na we uyiyobora ndetse na Zacu Entertainment.

Mu bakinnyi b’imena bagaragaramo harimo Irakoze Ariane Vanessa ukina yitwa Kate, Shemaryimanzi Dwane Emmy (Tete) ,Iradukunda Nadine (Sasha) na Irakoze Eliane (Olga).

Mu itangwa ry’ibihembo bya ‘Mashariki Awards’, Mizero Yves yabaye umuyobozi mwiza wa filime abikesha iyi filime mu gihe na yo yahembwe nk’iya ‘serie’ nziza y’umwaka.

Mizero Yves ashyira umukono ku masezerano yo gutunganya 'season' ya gatatu ya Hurts Harder
Umuyobozi wa Cinedopest itunganya Filime Hurts Harder, Yves Mizero na Nelly Wilson Misago wa Zacu Entertainment nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yo gukora 'season' ya gatatu y'iyi filime

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages