Iyi filime ‘Captain America: Brave New World’ ifite umwihariko kuko yayobowe n’umunya-Nigeria Julius Onah umaze kubaka izina muri sinema ya Amerika.
Uyu mugabo w’imyaka 42 yayoboye izindi filime nka ‘The girl is in troube’ yasohotse mu 2015, ‘The Cloverfield paradox’ yasohotse mu 2018, ‘Luce’ yayoboye mu 2019 ndetse na kuri ubu akaba ariwe wayoboye ‘Captain America: Brave New World’.
Iyi filime ifite iminota 118 igiye gusohoka ikurikira ‘Captain Amerika: Civil War’ yasohotse mu 2016 yatwaye arenga miliyoni 180$ izerekanwa bwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 14 Gashyantare 2025.
Ni filime izerekanwa muri Amerika nyuma y’uko yerekanwe i Kigali nk’uko bigaragara kuri gahunda ya Canal Olympia ahamaze iminsi herekanirwa filime nshya mu Mujyi wa Kigali.
‘Captain America: Brave New World’ igaragaramo abakinnyi nka Anthony Mackie uzaba akina ari Sam Wilson cyangwa se Captain America, Harrison Ford, Seth Rollins, Danny Ramires n’abandi benshi.
Iyi filime yakozwe na Marvel studios mu gihe gahunda zo kuyicuruza zo zizaba zikurikiranwa n’ikigo ‘Walt Disney Studios Motion Pictures’.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!