Iki gihembo cyabaye icya kabiri iyi filime yegukanye, gitangwa n’Ihuriro mpuzamahanga ry’abasesenguzi n’abanditsi ba sinema mu rwego rwo gushimira filime zagaragaje ubuhanga budasanzwe mu kubara inkuru, kuyitunganya no gutanga ubutumwa bufite uburemere muri sinema y’isi.
Kwegukana iki gihembo cya FIPRESCI kikiyongera ku cya Caméra d’Or, gihabwa filime nziza ya mbere yakozwe n’umuyobozi mushya wa sinema. Byatumye iyi filime iba imwe mu zagarutsweho cyane muri iri serukiramuco ryo mu rwego rw’Isi.
Iyi filime kandi yakoze amateka yo kuba iya mbere iyobowe n’Umunyarwandakazi yatoranyijwe mu cyiciro cya ‘Official Selection’ cya Cannes.
Mu muhango wo gutanga ibihembo bya Cannes 2026, igihembo gikuru cya ‘Palme d’Or’ cyegukanywe na filime ‘Fjord’ ya Cristian Mungiu.
Uretse ibihembo byegukanywe na filime Ben’Imana, ibindi bihembo byatanzwe byegukanywe n’abarimo;
– Palme d’Or-Cristian Mungiu
– Grand Prix- Andrey Zvyagintsev
– Jury Prize- Valeska Grisebach
– Best Director-Paweł Pawlikowski wayoboye filime yitwa ‘Fatherland’ na Javier Calvo wafatanyije na Javier Ambrossi bayoboye iyitwa ‘The Black Ball’
– Best Actress- Virginie Efira na Tao Okamoto
– Best Actor- Emmanuel Macchia na Valentin Campagne
– Best Screenplay- Emmanuel Marre kubera ‘A Man of His Time’
– Camera d’or -Dusabijambo Marie Clementine
Ben’Imana yubakiye ku nkuru y’umugore wiswe Veneranda warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aza kongera kwiyubaka amererwa neza.
Icyakora aza gushegeshwa n’umukobwa we utwara inda atateganyije bikamwibutsa ahahise he.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!