Mu myaka mike ishize, imyambarire yiganjemo amakanzu ya ‘Naked Dresses’ yerekana imyanya y’ibanga ari mu myambaro yakunze kwa mbarwa n’ibyamamarekazi ku itapi itukura.
Aya makanzu akoze ku gitekerezo cyo kwerekana ubwambure bw’uwambaye ndetse n’ibyamamarekazi byagiye bikunda kuyambara ku itapi itukura kugirango bavugwe.
Ubu bwoko bw’imyambarire bwamaze guterwa utwatsi n’abategura iserukiramuco rya ‘Festival de Cannes’
Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara amasaha make mbere y’itangazwa ry’abazitabira iri serukiramuco mu 2025
Ryavugaga ko ubwambure butemewe na gato ku itapi itukura ndetse no mu birori byose, impamvu ikaba ari ‘ugushyira imbere imyitwarire ikwiye’.
Iki cyemezo kije nyuma y’imyaka myinshi aho iyi myambarire igaragaza ubwambure yakunzwe n’ibyamamarekazi birimo nka Rihanna, Bella Hadid, Nadia Lee Cohen, Kendall Jenner, Ciara na Vicky Krieps.
Kuri ubu, umwambaro wose urimo igitambaro cyoroshye cyane (chiffon, lace cyangwa mesh) ugaragaza amabere, ikibuno cyangwa ibindi bice by’umubiri ushobora guhagarikwa.
Abategura Festival de Cannes bavuze ko bashaka ko ‘kwiyerekana birenze urugero biguma ku mucanga, ntibigere ku itapi itukura yabo’.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!