Abahanzi bagize itsinda rya Gakondo Group bari mu iserukiramuco ry’umuziki ribera muri Congo Brazzaville baratangaza ko bakiriwe neza, kandi ko ibitaramo byabo biri kugenda neza.
Mu mafoto agaragara baririmba, aba bahanzi berekanye ishusho y’u Rwanda, babyina, bacuranga, banaririmba bakoresheje ibikoresho n’ibicurangisho gakondo. Harimo kandi amafoto bari kumwe n’Abanyarwanda baba muri Congo Brazzaville n’inshuti ndetse n’abandi bahanzi bagenzi babo bahuriye muri iri serukiramuco.
Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Intore Masamba, umuyobozi wa Gakondo Group yavuze ko muri iyi minsi icumi bazamara mu Iserukiramuco rya Muzika rya FESPAM bazagira umwanya wo kwigisha abahanzi bagenzi babo gucuranga ibicurangisho birimo Inanga, Ikembe, Umuduri, Umwirongi, Ingoma, Iningiri, Ikondera n’ibindi.
Gakondo Group berekeje muri FESPAM kuwa 11 Nyakanga. Bazagaruka mu Rwanda kuwa 21 Nyakanga 2013.
Biteganijwe ko kuri uyu wa 17 Nyakanga hatorwa Nyampinga FESPAM, amarushanwa u Rwanda ruhagarariwemo na Nyampinga w’u Rwanda 2012, Aurore Kayibanda Umutesi.
Amwe mu mafoto:



















TANGA IGITEKEREZO