00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fela Kuti yanditse amateka atarakorwa n’undi muhanzi w’Umunyafurika

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 17 April 2026 saa 07:37
Yasuwe :

Umunyamuziki w’umunyabigwi muri Nigeria Fela Anikulapo-Kuti, wamamaye ku izina rya Fela Kuti, yaciye agahigo ko kuba umuhanzi w’Umunyafurika wa mbere ugiye kujya mu ku rukuta rw’inzu ndangamateka mu by’umuziki yitwa Rock & Roll Hall of Fame.

Uyu muhanzi agiye kujya kuri uru rutonde nk’umuhanzi wakoze ibihambaye agitangira umuziki dore ko rusanzwe rujyaho abandi bahanzi b’indashyikirwa. Bizaba muri uyu mwaka aho azaba ari kumwe n’abarimo Queen Latifah, MC Lyte, Gram Parsons na Celia Cruz.

Aba banyacyubahiro batangarijwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu kiganiro American Idol, mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 13 Mata 2026.

Umuririmbyi w’Umwongereza wavukiye muri Nigeria, Sade Adu we azahabwa icyubahiro mu cyiciro cyo kugaragaza imyitwarire ihambaye ku rubyiniro.

Ku rundi ruhande, abanyabigwi nka Shakira, Mariah Carey, Lauryn Hill, New Edition na Pink ntabwo bagize amahirwe yo kwitwara neza mu cyiciro cya nyuma.

Abahanzi basaga 1.200, abanyamateka n’abandi banyamwuga mu ruganda rwa muzika bagize uruhare mu gutora aba banyacyubahiro mu nzira zose zisabwa kugera ku musozo w’amajonjora.

Ibirori byo kubatangaza bizaba ku wa 14 Ugushyingo 2026, i Los Angeles muri ‘Peacock Theatre’ muri Amerika.

Muri uyu mwaka, Fela Kuti yanabaye umunyamuziki wa mbere w’Umunyafurika watsindiye igihembo cya Grammy mu cyiciro cya ‘Lifetime Achievement’.

Aya mateka Fela Kuti yanditse ntarakorwa n’undi muhanzi w’Umunyafurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages