Yabwiye IGIHE ko yagize igitekerezo cyo gukora ibintu nk’ibi mu myaka itatu ishize, ubwo yari umwe mu banyamakuru bakorera Radiyo Ijwi rya Amerika. Aha yararebye asanga benshi mu banyarwanda bo muri diaspora bagorwa no kubona aho bavugira ibijyanye n’ibikorwa byabo.
Ati “Ni igitekerezo nagize mu 2017 nkora kuri Radiyo Ijwi rya Amerika. Nabonaga imirongo y’ibitangazamakuru byo mu Rwanda no hanze hari abantu benshi batayiyumvamo. Nkabona abahanzi bafite impano, abayobozi b’amasosiyete akomeye ugasanga kuba basangiza ubumenyi abantu biragoranye.”
“Ku baririmbyi cyangwa se undi ufite ikintu akorera muri diaspora kukimenyekanisha mu Rwanda byari bigoye kuko akenshi byabasabaga kuhaza. Wasangaga kumenyekanisha ibintu bigoranye kandi ufite impano. Nari maze kwiga ibijyanye n’aho ikoranabuhanga riri kugana ndavuga nti reka nifashishe umuyoboro uzaba nk’ikiraro ku bantu. Nubatse studio mfashijwe n’abantu nka Lick Lick, Meddy, Cedru n’abandi. Abazajya babishobora tuzajya tuganirira muri studio yanjye i Dallas abatazajya babishobora nzajya mbasanga aho bari.”
Uyu muyoboro uzafasha abo mu ruganda rw’imideli, abafite ubuhamya bashaka gutanga ubuhamya, abaririmbyi, abakinnyi ba filime, abanyamakuru, abikorera n’abandi.
Mu biganiro bya Ernesto azibanda ku bintu bitandukanye birimo n’ibibazo byugarije urubyiruko na sosiyete nyarwanda. Azajya abinyuza ku mbuga zitandukanye zirimo Spotify, Deezer, iTunes, Tunein, Youtube n’izindi.
Ikiganiro yatangiriyeho yaganiriye n’abahanzikazi bazwi cyane muri Diaspora baririmba indirimbo zihimbaza Imana; Precious Nina Muganza na Pleasent Muganza.
Ernesto yamamaye cyane mu Rwanda mu itangazamakuru ubwo yari umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, aho yakoraga ibiganiro bitandukanye by’imyidagaduro.
Ubusanzwe afite imyaka 30. Yavukiye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu 1990. Ni umuhererezi mu muryango w’abana barindwi aho ariwe muhungu gusa urimo. Yakuriye mu Karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Yize amashuri yisumbuye muri ETO Gitarama aza gukomereza Kaminuza muri ULK aho yize ibijyanye n’ikoranabuhanga.
Akiri umwana yumvaga azaba umukinnyi wa filime ariko ntibyamukundira kuko yisanze mu itangazamakuru.
Mu 2011 yakoreye Radiyo Isangano yakoreraga mu Ntara y’Iburengerazuba aho yakuriye. Mu 2012 yakoreye Flash FM, mu 2013 ahita ajya gukorera Magic FM aha hose yakoraga ibiganiro byibanda ku myidagaduro.
Yakoreye Televiziyo y’u Rwanda mu biganiro nka RTV Mag na YoHits. Yerekeje muri Amerika ku itariki 19 Gashyantare 2016. Mu 2017 yakoze kuri Radio Ijwi rya Amerika (VOA) mu makuru yo ku mugoroba ndetse no mu biganiro by’umuziki mu mpera za buri cyumweru.
Reba ikiganiro cya mbere cya Ernesto Ugeziwe kuri uyu muyoboro mushya yatangije



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!