00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Eric Omondi ari i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 March 2022 saa 07:11
Yasuwe :

Umunyarwenya umaze kubaka izina mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Eric Omondi, ari kubarizwa mu Mujyi wa Kigali kuva kuri uyu wa 30 Werurwe 2022.

Ubwo yari ahagurutse ku Kibuga cy’indege iwabo muri Kenya, Eric Omondi, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ateguza ko yerekeje i Kigali.

Yagize ati “Rwanda, ndi mu nzira! Ejo tuzaca ibintu, muzi uko tubigenza.”

Nta makuru arambuye yatangajwe ku byerekeye urugendo rwa Omondi i Kigali n’ibikorwa azagaragaramo mu gihe azahamara.

Umwe mu nshuti ze waganiriye na IGIHE, yagize ati “Twavuganye ariko sinzi ngo aje mu biki, nta gitaramo nzi afite rwose. Kibaye kinahari cyaba ari nk’umuntu wamutumiye mu rugo rwe ariko igitaramo rusange cyo ntacyo.”

Yongeyeho ko byanashoboka ko uyu munyarwenya yaba ari i Kigali muri gahunda ze bwite cyangwa izo kuganira ku bijyanye n’ubucuruzi.

Eric Omondi uri kubarizwa i Kigali yahishuye ko ku wa Gatandatu tariki 2 Mata 2022 azataramira muri Kenya, aho azifatanya na mugenzi we Daniel Ndambuki waryubatse nka Churchill.

Eric Omondi aheruka gutaramira i Kigali mu 2019 ubwo yari yitabiriye Seka Live, ibitaramo bitegurwa na Nkusi Arthur
Eric Omondi ni umwe mu banyarwenya bakomeye ku Mugabane wa Afurika, by'umwihariko muri Afurika y'Iburasirazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages