00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndagijimana ukurikiranyweho kwiba Telefoni ya The Ben yasabiwe gufungwa imyaka ibiri

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 3 June 2024 saa 11:43
Yasuwe :

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza Eric Ndagijimana aregwamo n’Ubushinjacyaha kwiba telefone ya The Ben icyaha cyabereye i Bujumbura ku wa 24 Ukuboza 2024.

Mu gitondo cyo ku wa 3 Kamena 2024 ku Rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge habaye urubanza ubushinjacyaha buregamo Eric Ndagijimana uzwi nka X-Dealer ukurikiranyweho ubujura.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bumukurikiranyeho icyaha cyo kwiba Telefoni ya The Ben yibiwe i Burundi.

Ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso ko telefoni yagaragaye i Rwezamenyo aho Ndagijimana atuye.

Ni raporo ya Cyber Crime niyo yerekanye aho iyo telefoni iherereye. Ikindi kimenyetso ni amajwi ya Ndagijimana Eric na Habiyambere Jean Baptiste, aho baganiraga ko iyo telefoni itigeze yibwa.

Ikimenyetso cya gatatu ni ubuhamya bwatanzwe n’uwitwa Musinga uzwi nka "Pilato" wavuze ko yabwiwe uwo mugambi ko telefoni niyibwa yari guhabwa miliyoni 3 Frw, ubundi akayihungishiriza muri Tanzania.

Ubushinjacyaha bwasabiye Eric Ndagijimana igihano cyo gufungwa imyaka ibiri.

Eric ndagijimana yireguye

Eric Ndagijimana yahawe umwanya asobanura ko igihe bavuga ko telefoni yibiwe yari mu Rwanda kandi n’abavugwa ko bibwe telefoni bari mu Rwanda.

Umutangabuhamya witwa Musinga , Eric Ndagijimana yavuze ko asanzwe ari umubeshyi kandi ko atakwiba telefoni itarengeje miliyoni imwe ngo ahabwe miliyoni 2 Frw kuko yayibye.

Ati "Ibyo ni ibinyoma, ni gute nahabwa miliyoni 2 Frw kuri telefoni itarengeje miliyoni imwe Frw? Byose ni ibinyoma"

Umunyamategeko wunganira Eric Ndagijimana yavuze ko icyo cyaha nta cyabayeho kuko nta mashusho yagaragaje ko Eric Ndagijimana yigeze yicara hafi ya The Ben.

Yongeyeho ko The Ben afite umucungira umutekano ku buryo bigoye ko hagira uwiba telefoni ntamubone kandi ariko kazi ke.

Me Bamwangamwabo Octave yagize ati "Telefoni itarengeje miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda maze ngo bakamuha miliyoni 5 Frw agaha miliyoni 3 Frw uwitwa Musinga, noneho Eric Ndagijimana agatwara miliyoni 2 Frw. Ubwo se wakora ubwo bujura ukaba ari wowe utwara amafaranga make?".

Uyu munyamategeko yabwiye urukiko ko itariki ivugwa ko habayeho kubona telefoni ku munara w’aho Eric Ndagijimana atuye ari ukubeshya kuko n’ubundi abantu bose bajyanye na The Ben ku itariki 2 Ukwakira 2023 bari batashye.

Ikindi yagarutseho ni uko ubwo inzego zibifitiye ububasha zasakaga Ndangijimana basanze nta telefoni afite iwe mu rugo.

Yongeyeho ko ku mupaka Eric Ndagijimana na Habiyambere Jean Baptiste [Bahati Makaca] basatswe ku buryo nta kintu na kimwe bambukije umupaka kitari icyabo.

Umunyamategeko wunganira Eric Ndagijimana yasabye urukiko kudahamya umukiliya we icyaha cyo kwiba kuko ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha birimo gushidikanya.

Ubushinjacyaha bwongeye guhabwa umwanya buvuga ko butigeze bugaragaza amashusho yafashwe na ’Camera de surveillance’ kubera ko nyuma y’igitaramo umubano w’u Rwanda n’u Burundi wahise uzamo kidobya ku buryo bigoye ko ayo mashusho yaboneka.

Ku ngingo y’uko telefoni ifite agaciro kari mu nsi y’amafaranga yari guhabwa uwayibye, yavuze ko biterwa n’ibyari muri telefoni kandi ko buriya telefoni y’umuhanzi mukuru nka The Ben iba irimo gahunda nyinshi.

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko uruhande rwa Eric Ndagijimana rutigeze rugaragaza inyemezabwishyu za telefoni ariyo mpamvu batakabaye bavuga ko ifite agaciro gato.

Urukiko rwabajije Eric Ndagijimana icyamujyanye i Burundi asobanura ko yari yarafashije ikipe yateguye igitaramo kwamamaza kandi ko asanzwe afasha abahanzi, akaba yari yanagiye kwiga ibintu bishya i Burundi.

Urubanza rwasojwe saa yine n’iminota 20, Umucamanza avuga ko umwanzuro w’urukiko uzasomwa ku itariki 12 Kamena 2024 Saa tanu z’amanywa.

Telefoni ya The Ben yibiwe i Bujumbura mu Burundi ku itariki 1 Ukwakira 2023 mu ijoro ryabereyemo igitaramo cyabereye ahitwa Eden Garden Resort, ku nkengero z’ikiyaga cya Tanganyika.

Eric Ndagijimana ukurikiranyweho kwiba Telefoni ya The Ben yaburanye mu mizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .