Iyi mpanuka yabaye ku wa 31 Nyakanga 2026, hafi y’Umujyi wa Marche-en-Famenne mu Bubiligi, ubwo Emilie na Jonas bari bitabiriye igikorwa cyo kumurika imodoka za kera. Bari mu modoka yo mu bwoko bwa Volkswagen Beetle, bari kumwe n’abandi bakunzi b’imodoka za kera mu rugendo berekeza mu Budage.
Ann-Sophie Van Triel wigeze guhagararira inyungu za Emilie, yavuze ko mbere y’impanuka, Emilie na Jonas bumvise urusaku rudasanzwe ruva mu modoka maze bahagarara gato kugira ngo barebe ikibazo cyari gihari. Nyuma yo kongera kujya mu muhanda, indi modoka yarabagonze.
Jonas ni we wari utwaye imodoka. Emilie we yakubiswe umutwe kuri ‘volant’, ata ubwenge, ava amaraso mu zuru no mu kanwa.
Emilie yagize ikibazo gikomeye cyo mu mutwe, ndetse avunika igufa ry’izuru.
Jonas na we yagize imvune ikomeye ku kuguru, akaba ategereje kubagwa.
Ann-Sophie Van Triel yavuze ko ubwoko bw’imodoka bari barimo bwagize uruhare rukomeye mu buryo impanuka yabagizeho ingaruka. Yavuze ko yari imodoka yo mu myaka ya 1960 yari yujuje ibisabwa byo kugenda mu muhanda, ariko itari ifite ibikoresho by’umutekano imodoka zigezweho zifite nka airbags n’imikandara igezweho.
Yavuze ko iyi mpanuka ishobora kugira ingaruka ku kazi kabo. Ku ruhande rwa Emilie, isura ye ari ingenzi cyane mu kazi ke ko kwamamaza, mu gihe Jonas ataramenya neza ingaruka z’igihe kirekire z’imvune yagize ku kuguru.
Nyuma yo kuva mu bitaro, Emilie na Jonas basubiye mu rugo kugira ngo bakomeze gukira. Jonas ategereje kubagwa mu cyumweru gitaha, mu gihe Emilie azongera kwisuzumisha kwa muganga kugira ngo hamenyekane igihe azakorerwa ubutabazi bwo kubagwa mu maso.
Emilie Vansteenkiste yegukanye ikamba rya Miss Belgique 2023, ahagararira u Bubiligi mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza nyuma yo gutorwa nk’umukobwa uhiga abandi uburanga muri icyo gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!